RFL
Kigali

VIDEO: Cool Guys bashyize hanze amashusho y'indririmbo 'Ndi Uwawe'

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:29/11/2018 21:00
1


Itsinda Cool Guys ryamenyekanye mu ndirimbo Milele bakoranye na Pacento ubwo bakoreraga ibikorwa byabo bya muzika mu karere ka Rubavu, ubu ryashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya bise 'Ndi Uwawe'



Hari hashize amezi atatu iri tsinda Cool Guys rishyize hanze amajwi y'indirimbo nshya bise 'Ndi Uwawe' bakorewe na Piano the Grooveman, muri iki cyumweru nibwo bashyize ahagaragara amashusho y'iyi ndirimbo. Inyarwanda twifuje kumenya ubutumwa buri muri iyi ndirimbo, tuganira n'umwe mu bagize iri tsinda ariwe Jona-T wanadutangarije ko ubutumwa burimo ari ubwerekeranye no gushishikariza abakundana kwizerana hagati yabo. Yagize ati:

Ubutumwa burimo muri rusange mbere na mbere burareba abankundana, aha twashishikarizaga abakundana kwizerana, dore ko inuzuyemo amagambo meza abakundana babwirana kugirango urukundo rwabo rukomeze gukomera umunsi ku munsi, buri umwe akizera undi ntagushidikanya ko atazamuhemukira.

Iyi ndirimbo irimo amagambo meza abereye abakundana, aya amashusho arimo imbyino zigezweho babyiniye ahantu hatandukanye amashusho yagiye afatirwa, dore ko yanafashwe na Mariva uri gukorere abahanzi benshi muri iyi minsi.

Ibumoso ni Black Souvenir uri i buryo nawe yitwa Jona-T akaba aribo bagize itsinda Cool Guys 

Itsinda rya Cool Guys rigizwe na Nshimiyimana Jonathan ukoresha Jona-T nk'izina ry'ubuhanzi undi yitwa Shyaka Adolphe izina ry'ubuhanzi ni Blacksouvenir. Mu gihe cyashize ba barizwaga mu ntara y'Uburengerazuba mu karere ka Rubavu, ari naho bakoreraga ibikorwa by'ubuhanzi. Jona-T yakomeje atangariza Inyarwanda ko baje i kigali kubera ariho hari isoko ry'umuziki ugereranyije no mu Ntara. Ati: "Umuziki wacu tuwukorera i Kigali kuko ariho bageze ku rwego rwiza. Ikindi niho hari isoko rinini ry'umuziki ugereranyije no mu Ntara".

Iri tsinda rikaba risaba abanyarwanda kubaha umwanya bakabereka ibyo bashoboye ngo dore ko biyizeye kandi bazi icyo gukora, bagasaba abakunzi babo ndetse n'abandi bantu  bakunze iyi ndirimbo 'Ndu Uwawe', kuyisangiza inshuti n'abavandimwe.

Cool Guys bamaze kugira indirimbo 3 arizo 'Uri mwiza, Milele na Ndu Uwawe' bashyize hanze muri iyi minsi. Aba basore badutangarije ko ibikorwa ari byinshi bateguriye abanyarwanda ndetse n'abakunzi babo, ngo mbere y'uko uyu mwaka wa 2018 urangira bifuza gushyira hanze indi ndirimbo.

Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo 'Ndu Uwawe' ya Cool Guys 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rukiingi5 years ago
    Aba bantu ni ba bien, turabashyigikiye





Inyarwanda BACKGROUND