RFL
Kigali

Comedy Knights yatumiye Napoleone (Uganda) na Mammito (Kenya) mu mugoroba wo guseka ‘Evening Laugh’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/12/2018 16:52
0


Abagize Comedy Knights basanzwe bategura ibitaramo by’urwenya mu Rwanda, batumiye abanyempano mu gusetsa barimo umukobwa witwa Mammito wo mu gihugu cya Kenya ndetse na Napoleone wo muri Uganda mu gitaramo bise ‘Evening Laugh’.



Abazataramira abazitabira umugoroba wo guseka [Evening Laugh] ni abanyarwenya: Babou, Joshua, Michael, George, ndetse na Divin. Ni igitaramo cyateguwe na Comedy Knights ifatanyije na JJ Club iherereye Park Inn.

Comedy Knights yateguye iki gitaramo mu rwego rwo kongera kwiyegereza abakunzi babo nyuma y'igihe badakora kuko baherukaga gukora igitaramo bise ‘International comedy festival’ cyabaye muri Nyakanga 2018.

Mammito umunyarwenya wo muri Kenya uzataramira abanyarwanda.

Mammito Eunice wo muri Kenya uzataramira Abanyarwanda n’abandi yanditse kuri konti ya instagram agira ati “Rwanda ku wa 14 Ukuboza 2018 nzaba ndi kumwe namwe.” Napoleone nawe yanditse kuri instagram agira ati “ Birashyushye…Nyuma yo kuva Zambia ahakurikiyeho ni mu Rwanda….Ku wa Gatanu tariki 14 Ukuboza 2018, Kigali mwiteguye kumbera abatangahumya ubwo nzaba mbataramira mfatanyije na Anne Kansime wo muri Kenya [Mammito]. Tuzaba turi kumwe n’abanyarwenya bo mu Rwanda,"

Kwinjira ahazabera igitaramo, imiryango izaba ifunguye guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h:00’). Kwinjira ni ibihumbi bitanu (5 000 Frw) ku muntu umwe. Itsinda ry’abanyarwenya ‘Comedy Knights’ rimaze imyaka umunani rikorera ku butaka bw’u Rwanda, rivugwa na benshi imyato bashingiye ku buryo bagiye babasetsa mu bihe bitandukanye.

Umunyarwenya Napeleone wo muri Uganda uzataramira abanyarwanda.


Napoleone na Mammito batumiwe i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND