RFL
Kigali

Clapton uherutse kudutangariza ko atazi igihe umugore we azabyarira ari mu byishimo byo kwibaruka imfura

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:13/12/2018 15:54
0


Ku munsi w’ejo ni bwo twabagejejeho inkuru y’urukundo rwa Clapton n’umugore we Jacky mu kiganiro twagiranye na Clapton wanavuze ko atazi amatariki bazabyariraho ariko ko azi igitsina cy’umwana bazabyara. Kuri ubu aba bombi bari mu byishimo byo kwibaruka imfura.



Mu kiganiro Clapton yagiranye n’umunyamakuru wa INYARWANDA, ubwo yamubazaga igihe bazabyarira, mu buryo busekeje Clapton yavuze ko atibuka rwose igihe bazabyarira kuko amaze kugira amatariki menshi mu mutwe we. Yagize ati “Kubyara simbizi, Imana ni yo ibizi. Barabimubwiye nanjye yarabimbwiye pe! Ariko kubera ko mfite mu mutwe numero za telephone ye, isabukuru ye, igihe nishyurira inzu, imibare yabaye myinshi mu mutwe ntabwo nakibuka igihe nzabyarira.”

Kanda hano urebe ibisubizo bya Clapton ku kubyara k’umugore we

N’ubwo atibukaga neza igihe azabyarira ariko, yatubwiye ko azi neza ko bazabyara umwana w’umukobwa ndetse ngo yumva bazaba basa rwose. Uyu munsi rero tariki 13/12/2018, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko yishimiye cyane kuba umubyeyi. Ku ifoto imugaragaza ateruye umwana we ndetse anashimira cyane umugore we kuba yamubyariye umwana w’imfura mu magambo agira ati “Imfura yanjye…Ndumva nishimiye kuba umubyeyi. Wakoze cyane Rukundo Rwanjye @ntambarajacky.”

Clapton

Clapton yashimiye umugore we kumubyarira imfura

Clapton Kibonke yibarutse nyuma y'amezi abiri akoze ubukwe dore ko yasezeranye imbere y'amategeko tariki 18/10/2018, icyo gihe umugore we akaba yari akuriwe. Uyu muryango kandi wibarutse nyuma y'iminsi ine gusa Clapton Kibonke akoze igitaramo cy'urwenya yise 'Life is funny Christian comedy', icyakora umugore we ntiyabashije kucyitabira kuko yari akuriwe. 

Kibonke Clapton

Kibonke Clapton hamwe n'umukunzi we

REBA HANO AMASHUSHO Y'UKO BYARI BIMEZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND