Clapton cyangwa se Kibonke yose ni amazina ye amaze kwamamara, nyuma y'imyaka itatu asetsa cyangwa yinjiye mu mwuga wo gusetsa abantu kuri ubu nibwo yakoze igitaramo cye cya mbere , igitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru tarik 9 Ukuboza 2018 mu ihema rya Kigali Serena Hotel.
Muri iki gitaramo Clapton Kibonke yari yaje gushyigikirwa nabandi banyarwenya bakomeye hano mu Rwanda barimo Niyitegeka Gratien uzwi cyane nka Seburikoko cyangwa se Papa Sava,Mika, Babu, Josua,Bitanu ndetse na Djassa Djassa wari witabiriye iki gitaramo avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba kimwe nabandi banyarwenya bagitangira uyu mwuga basekeje abantu karahava dore ko wasangaga buri kanya abari muri Kigali Serena Hotel baturika bagasekera icyarimwe kubera urwenya babaga batewe numwe muri aba. icyakora nanone nubwo gusetsa byagenze neza mu kinyarwanda baravuga ngo nta byera ngo de. aha hari ibitagenze neza wenda mu gitaramo cya kabiri cya Clapton Kibonke yazakosora.
Muri ibi icya mbere ni uburyo urubyiniro rwasaga, wabonaga rudateguye neza nk'urubyiniro rugiye kuberaho igitaramo nk'iki cyari cyahuj abanyarwenya b'ibyamamare mu Rwanda. Ikindi cyabaye ni nkuko Clapton yabitangarije Inyarwanda ngo yari yafashe icyumba cy'inama cya Serena Hotel gusa ngo ku munota wa nyuma baamuhindurira bamuha ihema byatumye rimubana rinini bijyanye nuko yari yateguye.
Habanje gutarama abanyarwenya bakizamuka
5k cyangwa se Gitanu umunyarwenya nawe uri kuzamuka neza muri iyi minsi
Umunyarwenya Divin niwe wari uyoboye igitaramo
Umunyarwenya Josua ataramira abitabiriye iki gitaramo
Aha Babu yari aje gufasha Josua gusetsa abantu
Mika yinjiye atera urwenya afatanyije na Divin
Umunyarwenya Mika ukundwa nabatari bake
Babu nawe yasusurukije abitabiriye iki gitaramo
Niyitegeka Gratien wamamaye nka Seburikoko cyangwa Papa Sava yasusurukije abantu arangije ahamagara Ndimbati bakinana ngo aramutse abantu
Igice cya mbere cyo gusetsa kwa Kibonke cyaranzwe no kuririmbira abantu indirimbo ze
Nyuma yo gusetsa abantu Kibonke yasabye abitabiriye igitaramo cye gufasha D'Amour Seleman umukinnyi wa Filime urembye bikomeye kubera impyiko
Djassa Djassa wari waturutse muri RDC yari yakereye gususurutsa abitabiriye igitaramo
Abantu bo ntabwo bari buzuye intebe nubwo bake bitabiriye bishimiye urwenya rwa gikirisitu rwatererwaga muri iki cyumba
Queen Kalimpinya kwihangana byamunaniye
Patient Biziman kwihangana byamubanye ikibazo
Anita Pendo na Ndimbati bari bicaranye
Kwihangana byari ikibazo gikomeye
Tonzi nawe yari yitabiriye iki gitaramo
REBA HANO UKO DJASSA DJASSA YITWAYE MU GITARAMO CYA KIBONKE CLAPTON
REBA HANO UDUSHYA TWABAYE MU GITARAMO CYA KIBONKE CLAPTON
REBA HANO UKO PAPA SAVA NA NDIMBATI BASUSURUKIJE ABANTU MU GITARAMO CYA KIBONKE CLAPTON
REBA HANO UKO KIBONKE CLAPTON YASUSURUKIJE ABANTU
TANGA IGITECYEREZO