RFL
Kigali

Clapton Kibonke yahuje imbaraga na Louis Jahboy bahuriye muri Seburikoko bakorana indirimbo 'Garuka'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/01/2018 14:58
1


Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonke muri filime y'uruhererekane ya Seburikoko yakoranye indirimbo na mugenzi we Louis Jahboy bahuriye muri iyi filime ndetse magingo aya iyi ndirimbo yamaze kugera hanze.



Louis Jahboy ni umwe mu bafata amashusho ya filime Seburikoko mu gihe Clapton akina muri iyi filime aho aba yitwa Kibonke. Muri iyi ndirimbo 'Garuka', Kibonke Clapton yumvikana aririmba mu njyana ya Hiphop. Clapton Kibonke na Louis Jahboy bahamagarira abantu kugaruka kuri Yesu Kristo kuko umufite atajya ahemuka cyangwa se ngo ahindurwe n'ibihe. Bitsa cyane ku mukobwa wateye indobo umusore bendaga kurushingana, akamuhemukira ku munota wa nyuma. 

Ni nyuma yaho umusore yari yaratanze ibintu byinshi kuri uyu mukobwa birimo kumuha amaraso kwa muganga ubwo yari arembye, kumwishyurira amashuri yisumbuye na kaminuza n'ibindi byinshi yamuhaye ariko inyiturano ikaba kumutera indobo. Clapton Kibonke na Louis Jahboy bavuga ko iyo uyu mukobwa aba yarakiriye Yesu, ngo ntabwo yari guhemukira umusore wamwitayeho bishoboka.

UMVA HANO 'GARUKA' YA CLAPTON FT LOUIS JAHBOY


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mapozi6 years ago
    Ariko narumiwe kweri wagirango ntakandi kazi kacyibaho usibye kuririmba gusa abantu bose babaye abaririmbyi ubwose abafana bazaba bande?





Inyarwanda BACKGROUND