RFL
Kigali

Clapton Kibonge yasangiye Ubunani n'abana 28 bo ku muhanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/01/2018 13:24
2


Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonge muri filime y'uruhererekane ya Seburikoko, kuri uyu wa Kabiri tariki 2/1/2018 yasangiye Ubunani n'abana bo ku muhanda. Ni igikorwa cy'urukundo yakoze ari kumwe na bamwe mu bagize itsinda ry'Abanyagasani.



Abana bagera kuri 28 ni bo Clapton Kibonge yasangiye nabo Ubunani. Ubwo yagendaga ku muhanda ashaka abana basangira Ubunani, bamwe babanje kugira ubwoba banga kwifatanya nawe kubera ko ngo bakekaga ko agamije kubafata akabashyira inzego z'umutekano cyangwa se imiryango yo kubarera. 

Clapton Kibonge yabwiye Inyarwanda.com ko ku mugoroba w'uyu wa Kabiri ari bwo yasangiye n'aba bana muri Island Restaurant. Yavuze ko intego y'iki gikorwa cy'urukundo yakoze ari ukwishimana nabo no kubakorera ubuvugizi mu nzego zinyuranye yumvikanisha ibibazo byabo. Abana basangiye na Clapton, biganjemo abaturutse muri Remera, Kicukiro na Kimironko. 

REBA AMAFOTO

Babanje gusenga mbere yo gufata aya mafunguro

Babanje gusengera amafunguro

Ntabwo bifuza kubashimisha ku bunani gusa barifuza no kubakorera ubuvugizi

Bishimiye gusangira Noheli na Clapton

Kibonge asangira n'aba bana

ClaptonClapton

Nyuma bafashe ifoto y'urwibutso

ClaptonClaptonClapton

AMAFOTO: Umuseke & Abanyagasani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • musomyi6 years ago
    gusangira nabo se barangiza bagasubira mu muhanda bimaze iki
  • TUYISENGE JACKSON6 years ago
    TURAMUSHYIGIKIYE RWOSE KDI IMANA IKOMEZE IMUHE UMUGISHA





Inyarwanda BACKGROUND