RFL
Kigali

Civo yasohoye indirimbo iri mu njyana benshi bita Karahanyuze avuga ko aje gukumbuza abantu umuziki wa ba Sebanani Andre-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/09/2018 12:40
0


Civo umuhanzi mushya muri muzika y'u Rwanda yatangiranye indirimo yise 'Sinapi' iri mu njyana benshi bakunze kwita Karahanyuze. Uyu musore ahamya ko iyi ari injyana agiye gukoramo umuziki we kandi yizeye ko uzafata mu Rwanda cyane ko injyana ari gukora ari imwe mu zikunzwe.



Uyu muhanzi uherutse gusinya amasezerano y'imikoranire na studio ya ABC Record ikorera mu Gatsata aho bamwijeje kumufasha mu rugendo rwe rwa muzika, indirimbo ye ya mbere ashyize hanze ni iyi yitiriye 'Sinapi'. Ni indirimbo iri mu njyana ya Rumba ariko nanone ikaba injyana hano mu Rwanda bakunze kwita Karahanyuze ikaba ni imwe mu zikunzwe cyane n'abanyarwanda batari bake bakumbura iyi njyana kubera ko ifatwa nka Gakondo y'abanyarwanda.

Civo aganira na Inyarwanda.com yavuze ko muri gahunda ye ari ugukora umuziki w'umwimerere ndetse akagerageza gukora umuziki ushimisha abanyarwanda cyane ko iyi njyana ikunzwe ariko abahanzi batari bakiyikora. Uyu musore kandi yatangaje ko ibiganiro arimo kugirana n'abari kumufasha ari bo ABC Records ari uko bamufasha kubona ikipe y'abacuranzi yajya imufasha kwitozanya nabo ndetse indirimbo ze akaba yabasha kujya aziririmba mu buryo bwa Live cyane ko ari byo bintu we yifuza nk'umuhanzi ukizamuka.

Civo

Civo umuhanzi mushya muri muzika 

Abajijwe niba asanga atari ikibazo kuririmba injyana ya cyera kandi hari izigezweho uyu musore yabwiye Inyarwanda.com ko we umuhamagaro we ari ugushimisha abanyarwanda n'abanyamahanga abinyujije mu muziki we bityo akaba asanga hari umubare munini w'abanyarwanda wari warabuze uyu muziki rero bityo ngo aje gukumbuza abantu muzika ya ba Sebanani Andre umwe mu bahanzi avuga ko akunda cyane.

UMVA HANO INDIRIMBO 'SINAPI' INSHYA CIVO YASHYIZE HANZE IKABA YARAKOZWE NA ADMIN PRO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND