RFL
Kigali

Civo umuhanzi mushya uri gufashwa na ABC Record yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/11/2018 10:51
2


Civo umuhanzi mushya muri muzika y'u Rwanda yatangiranye indirimo yise 'Sinapi' iri mu njyana benshi bakunze kwita Karahanyuze. Uyu musore nyuma y'iyi ndirimbo yari amaze iminsi ashyize hanze yaje gukora indi yise "Ibicuro" iyi ndirimbo ye ya kabiri ikaba yasohokanye n'amashusho yayo ibigezweho nabahanzi banyuranye muri iyi minsi.



Uyu muhanzi uherutse gusinya amasezerano y'imikoranire na studio ya ABC Record ikorera mu Gatsata aho bamwijeje kumufasha mu rugendo rwe rwa muzika, indirimbo ye ya kabiri ashyize hanze ni iyo yise "Ibicuro" iyi yakozwe na Producer Admin usanzwe utunganya indirimbo muri iyi studio ya ABC Record yarahiriye kuzamura impano z'abahanzi bataramamara, ku ikubitiro bakaba barahereye kuri uyu witwa Civo.

Civo

Civo

Civo aganira na Inyarwanda.com yavuze ko muri gahunda ye ari ugukora umuziki w'umwimerere ndetse akagerageza gukora umuziki ushimisha abanyarwanda. Uyu musore kandi yatangaje ko agikomeje ibiganiro n'abari kumufasha ari bo ABC Records ku buryo bamufasha kubona ikipe y'abacuranzi yajya imufasha kwitozanya nabo ndetse indirimbo ze akaba yabasha kujya aziririmba mu buryo bwa Live cyane ko ari byo bintu we yifuza nk'umuhanzi ukizamuka.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA'IBICURO' YA CIVO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Saga boy 5 years ago
    Broh keep going uri mukaz
  • Janvier gwstech 3 years ago
    Uwomuhanzi turamwemera ahubwo nakomereze aho kandi ntagasubire inyuma





Inyarwanda BACKGROUND