RFL
Kigali

Ciney wari umaze igihe adakora muzika agarukanye indirimbo nshya iririmbye mu njyana nshya-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/06/2018 15:44
1


Umuhanzikazi Ciney ni umwe mu baraperikazi wamamaye muri iyi njyana, uyu yari amaze igihe kinini adashyira hanze indirimbo, icyakora nyuma y’igihe kingana n’imyaka hafi ibiri adakora umuziki Ciney yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Mr Lover’ iyi ikaba ari indirimbo iri mu njyana ya Raggae ihabanye cyane na Hip Hop yari amenyerew



Uwimana Aisha wamamaye nka Ciney aganira na Inyarwanda yabwiye umunyamakuru ko yahisemo guhindura injyana kugira ngo anatungure abafana ba muzika cyane ko bari bamuzi mu njyana ya Hip Hop ndetse benshi batekerezaga ko arinayo njyana asohoramo iyi ndirimbo, icyakora ahamiriza umunyamakuru ko nyuma y’iyi ndirimbo hari izindi afite ziri mu njyana ya Hip Hop kandi yizeye ko zizanyura abakunzi ba muzika.

Image result for ciney inyarwanda

Uwimana Aisha Ciney

Iyi ndirimbo nshya ya Ciney ikubiyemo inkuru y’umusore wakundaga umukobwa akajya amwirariraho amwumvisha ko ari umutunzi, iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho Ciney yatangaje ko yatindijwe bikomeye nuko umusore wayimukoreye bwa mbere witwa David Pro yamuhemukiye akayitindana ariko anatangaza ko nyuma y’iyi hari izindi ndirimbo nyinshi yarangije zisigaje kujya hanze nk’icyizere aha abakunzi be.

REBA HANO AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO NSHYA ‘MR LOVER’ YA CINEY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rwirangira Christian Robert5 years ago
    iyi ndirimbo ni nziza cyane pee komerezaho Ciney urashoboye





Inyarwanda BACKGROUND