RFL
Kigali

Ciney agarutse mu muziki nyuma y’imyaka 3 anahishura ko David Pro ari we wihishe inyuma yo kudindira kwe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/05/2018 11:12
0


Uwimana Aisha uzwi cyane nka Ciney, umwe mu bahanzikazi b’abanyarwanda bamamaye mu njyana ya Hip Hop, yari amaze imyaka hafi itatu asa nudakora umuziki. Yadutangarije ko yaciwe intege bikomeye na David Pro wamukoreye indirimbo nyinshi ariko imyaka ikaba ibaye hafi ibiri zarabuze.



Ibi Ciney yabitangarije Inyarwanda.com ubwo yari abajijwe ibijyanye n’indirimbo ye nshya yise ‘Mr Lover’. Yatangaje ko iyi ari imwe mu ndirimbo nyinshi amaze kurangiza yiteguye gushyira hanze umunsi ku wundi. Yabwiye umunyamakuru ko yamaze kugaruka mu muziki byimbitse kandi ibihe avuyemo ahamya ko bitazongera cyane ko ubu yiteguye neza kongera guhatana mu muziki.

DavidDavid Pro wo muri Future Record ushinjwa ubuhemu na Ciney

Ciney yabwiye Inyarwanda.com ko kudindira kugeza ubwo amaze imyaka itatu nta ndirimbo Ashyira hanze byatewe na David Pro wamukoreye indirimbo enye muri 2016 ariko bikarangira atazimuhaye ibisa nk’ibyamudindije bikomeye. Ciney yabwiye Inyarwanda.com ko uyu musore yatangiye abura gahoro gahoro kandi nyamara bari bararangije kuzikora gusa bikaza kurangira anamubwiye ko n’indirimbo yazibuze.

ciney

Iyi ndirimbo Ciney yiyemeje kuyisubiramo nubwo iya mbere yayibuze ndetse ngo irajya hanze vuba aha

Uwimana Aisha Ciney uhamya ko yahemukiwe cyane na David Pro yatangaje ko ataheranywe n’aka gahinda ahubwo ubu atangiye kwiyubaka ku buryo ubu izi ndirimbo yongeye kuzitangira ndetse kimwe n’izindi amaze igihe akoraho ubu zarangiye. Yatangaje ko ‘Mr Lover’ yitegura gushyira hanze ari imwe mu zaburishijwe na David Pro yamaze gusubiramo ndetse akaba yarayisubiranyemo na IYZO Pro ikaba igomba gusohokana n'amashusho yayo.

Twifuje kuvugisha David Pro ku bijyanye n'iki kibazo yagiranye na Ciney ariko ntibyahita bidukundira kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru ariko turakomeza gushaka uyu mugabo mu nkuru zacu zitaha tuzabagezaho icyo we avuga kuri iki kibazo...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND