RFL
Kigali

Christopher yishongoye ku bahanzi bagenzi be bahanganye muri PGGSS8 -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/06/2018 12:48
3


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Kamena 2018 ni bwo mu mujyi wa Musanze habereye igitaramo cya kabiri cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya munani. Aha ni ho Christopher yarushirije abandi mu kwishimirwa n'abafana. Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru yatangaje amagambo yumvikana nk'ayo kwishongora ku bo bahanganye.



Muri iki kiganiro n’abanyamakuru Christopher yatangaje ko ntakidasanzwe yari yateguye ahubwo ari Imana yari yamugeneye kwitwara neza i Musanze. Umunyamakuru yamubajije icyo abatuye i Huye (bazakurikizaho) bakwitega, Christopher asubiza muri aya magambo:” Njye ndashaka igikombe cyane kurusha indi myaka yose, rero i Huye icyo banyitegaho ni ukumpa igikombe kuko niteguye gukora n'ubundi ibirenze ibyo nagiye nkora haba hano cyangwa i Gicumbi.”

REBA HANO UKO CHRISTOPHER YITWAYE MU GITARAMO CYA PGGSS8 I MUSANZE

Yabajijwe impamvu ashaka igikombe cyane muri uyu mwaka, atangaza ko impamvu ya mbere ituma ashaka igikombe ari uko nyuma y’iri rushanwa azaba atagifite amahirwe yo kongera kwitabira iri rushanwa umwaka utaha cyane ko inshuro eshatu zizahita zimufata. Nk'uko amategeko y'iri rusanwa abigena naramuka yujuje inshuro eshatu zikurikiranya kandi adatwaye igikombe ntabwo azabasha kwitabira PGGSS9 bivuze ko abaye ari uwongera kwitabira iri rushanwa yazasubiramo mu mwaka wa 2020.

PGGSS8Christopher yari afite abakunzi benshi i Musanze

Indi mpamvu Christopher yatanze ituma ashaka igikombe muri uyu mwaka ari nayo yatumye bamwe babifata nko kwishongora kuri bagenzi be yagize ati”Ikindi abahanzi turi kumwe barakomeye cyane ariko ugereranyije n'abo nagiye mpangana nabo mu myaka ishize nkababana uwa kabiri ntabwo bikomeye cyane.” N'ubwo uyu muhanzi yabanje kuvuga ko abo bahanganye bakomeye, yaje kubisoza ahamije ko badakomeye nk'abo yagiye atsinda mu myaka ishize bityo agasanga bidakomeye cyane gutwara igikombe muri uyu mwaka.

REBA IKIGANIRO CHRISTOPHER YAGIRANYE NABANYAMAKURU NYUMA YO KURIRIMBIRA I MUSANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jo5 years ago
    Bwana mwanditsi ibi yavuze ntakidasanzwe kirimo guhangana ni uguhangana kndi niba yabivuze uko abibona ntiyaciye inka amabere! Right?
  • Niyonsenga Eric5 years ago
    Clistopher nacishemake igikombe ni cya melody uyumwaka kuko aramurusha cne aha ndavuga guhogoza ntiyanamukurikira.
  • matsiko friday5 years ago
    Ariko ibyo yavuze ndabona ntacyo yakabijeho, niko bimeze.





Inyarwanda BACKGROUND