RFL
Kigali

Christopher yatangaje ko nta gikuba cyacitse kuba yabaye uwa kabiri muri PGGSS8-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/07/2018 12:00
2


Muneza Christophe cyangwa se Christopher nk'uko benshi bamuzi mu muziki yabaye uwa kabiri mu irushanwa rya PGGSS8. Yari umwe mu bahabwa amahirwe ku buryo hari abakeka ko umwanya yabonye wamubabaje cyane, gusa yatangaje ko nta gikuba cyacitse kuba yabaye uwa kabiri.



Aganira na Inyarwanda.com Christopher yagize ati"Nta bwoba nari mfite bwo kujya ku rubyiniro nakoze ibyo nagombaga gukora nishimiye ko nta kintu na kimwe ntakoze nagombaga gukora, sinigeze ntekereza ko hari indi mpamvu yatumye ntaba uwa mbere ikintu gihari ni uko ubu hari umwanya wa kabiri nta gikuba cyacitse irushanwa ni irushanwa."

Christopher

Christopher yabaye uwa kabiri

Christopher ariko kandi yishimiye bikomeye kwegukana miliyoni 15 z'amanyarwanda yahawe nk'umuhanzi watowe cyane kurusha abandi ndetse akaba yabaye uwa kabiri mu majwi yatanzwe n'abagize akanama nkemurampaka umwanya wamuhesheje izindi miliyoni 4.5 z'amafaranga y'u Rwanda.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CHRISTOPHER






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mimi5 years ago
    Nta gikuba cyacitse rata musaza, banza ukoreshe ayo nubundi uwa 1 ntiyakurushije cash nyinshi. naww wahembwe neza rwose, Ikigaragara ni uko ushoboye kand ukunzwe iyo bitaba ibyo nti wari kuba watowe cyane nabafana. PGGS10 ni iyawe. Tukuri inyuma.
  • alia5 years ago
    Imana ishimwe cyane kuba wumva ko nta gikuba cyacitse bamwe twari tuziko byaguhungabanyije komereza aho turakwemera iyu butaha ni yawe





Inyarwanda BACKGROUND