Muneza Christophe cyangwa se Christopher nk'uko benshi bamuzi mu muziki yabaye uwa kabiri mu irushanwa rya PGGSS8. Yari umwe mu bahabwa amahirwe ku buryo hari abakeka ko umwanya yabonye wamubabaje cyane, gusa yatangaje ko nta gikuba cyacitse kuba yabaye uwa kabiri.
Aganira na Inyarwanda.com Christopher yagize ati"Nta bwoba nari mfite bwo kujya ku rubyiniro nakoze ibyo nagombaga gukora nishimiye ko nta kintu na kimwe ntakoze nagombaga gukora, sinigeze ntekereza ko hari indi mpamvu yatumye ntaba uwa mbere ikintu gihari ni uko ubu hari umwanya wa kabiri nta gikuba cyacitse irushanwa ni irushanwa."
Christopher yabaye uwa kabiri
Christopher ariko kandi yishimiye bikomeye kwegukana miliyoni 15 z'amanyarwanda yahawe nk'umuhanzi watowe cyane kurusha abandi ndetse akaba yabaye uwa kabiri mu majwi yatanzwe n'abagize akanama nkemurampaka umwanya wamuhesheje izindi miliyoni 4.5 z'amafaranga y'u Rwanda.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CHRISTOPHER
TANGA IGITECYEREZO