Christopher umuhanzi uherutse kwegukana umwanya wa kabiri muri Primus Guma Guma Super Star kuri ubu ni umwe mu bahanzi bafite indirimbo nshya bamaze gushyira hanze, uyu muhanzi akaba yashyize hanze indirimbo nshya ‘Simusiga’ yasohokanye n’amashusho yayo.
Aganira na Inyarwanda yatangaje ko iyi ndirimbo ye nshya yayikoze ku gitekerezo yakuye ku nshuti ze ubwo barimo gutemberana mu mujyi wa Kigali akabona umukobwa atari aherutse nyuma yo kuba atari azi ko yabaye mwiza asaba ko atamusiga. Iyi akaba ari yo nkomoko y’iyi ndirimbo ‘Simusiga’.
Abajijwe umubare w’amafaranga iyi ndirimbo imaze kumutwara, yavuze ko angana na miliyoni esheshatu n’ibihumbi Magana abiri na mirongo ine birengaho. Christopher yatangaje ko ibyamuhenze cyane ari ibikoresho byifashishijwe mu mashusho y’iyi ndirimbo kimwe n’abantu batari bake bayigaragaramo.
REBA HANO INDIRIMBO 'SIMUSIGA' YA CHRISTOPHER
‘Simusiga’ indirimbo nshya ya Christopher yakozwe na Producer MadeBeat ukorera muri Monstar Record mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Producer Mariva. Abajijwe impamvu iyi ndirimbo yamuhenze, yatangaje ko ayikora yifuzaga gukora indirimbo iri ku rwego mpuzamahanga.
TANGA IGITECYEREZO