RFL
Kigali

Christopher yatangaje ko amashusho y’indirimbo ye ‘Simusiga’ yamutwaye arenga miliyoni 6–IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/09/2017 14:55
11


Christopher umuhanzi uherutse kwegukana umwanya wa kabiri muri Primus Guma Guma Super Star kuri ubu ni umwe mu bahanzi bafite indirimbo nshya bamaze gushyira hanze, uyu muhanzi akaba yashyize hanze indirimbo nshya ‘Simusiga’ yasohokanye n’amashusho yayo.



Aganira na Inyarwanda yatangaje ko iyi ndirimbo ye nshya yayikoze ku gitekerezo yakuye ku nshuti ze ubwo barimo gutemberana mu mujyi wa Kigali akabona umukobwa atari aherutse nyuma yo kuba atari azi ko yabaye mwiza asaba ko atamusiga. Iyi akaba ari yo nkomoko y’iyi ndirimbo ‘Simusiga’.

Abajijwe umubare w’amafaranga iyi ndirimbo imaze kumutwara, yavuze ko angana na miliyoni esheshatu n’ibihumbi Magana abiri na mirongo ine birengaho. Christopher yatangaje ko ibyamuhenze cyane ari ibikoresho byifashishijwe mu mashusho y’iyi ndirimbo kimwe n’abantu batari bake bayigaragaramo.

REBA HANO INDIRIMBO 'SIMUSIGA' YA CHRISTOPHER

‘Simusiga’ indirimbo nshya ya Christopher yakozwe na Producer MadeBeat ukorera muri Monstar Record mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Producer Mariva. Abajijwe impamvu iyi ndirimbo yamuhenze, yatangaje ko ayikora yifuzaga gukora indirimbo iri ku rwego mpuzamahanga.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CHRISTOPHER






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyibizi6 years ago
    Ni ikinyoma murabeshya uri nka senderi cyangwa pedro someone cyangwa young grace urabesdhyta ntageraho
  • Arno6 years ago
    hhha abazabeshye abarezi nimbi
  • 6 years ago
    Aramaze
  • Hell no6 years ago
    Naraye ndose Christopher yabaye underground"Ntibikabeho arko"
  • Tens6 years ago
    Ariko iyo mutubeshya NGO mwatanze amfr menshi muba mugirango bigende gute? Najyaga mbona usobanutse none ndumiwe.
  • mupenzi6 years ago
    arabeshya cyane. yaba ari umugiraneza. nyiyazayakuramo
  • Dsp 6 years ago
    Hahhahaa ngaho da 6M, uribeshye kuko nous on s enfout. Izamara un mois tuyibagirwe nkizindi zose mukora
  • 6 years ago
    ayo yayakura he ko utu duhungu dukabije kubeshya ra na Butera papa wawe ntayo yabona
  • manzi6 years ago
    uko mbibona: Mariva yishyuwe 300.000 imodoka zikodeshwa 200.000 projecteur na room bakoreyemo 150.000 actress yishyurwa 50.000 ababyinyi 100.000 aba models barimo 100.000 security team 100.000 total ikaba 1 million izindi 5 million bazibiye behind the scenes nazo uhitamo kuzishyiramo cyangwa?? cyangwa wavuze 6 millions congolais? akatavuzwe numwe burya kaba ari ukuri.. bose bati WITUBESHYAAAA.. nihitiraga da!
  • Manzi6 years ago
    naringiye nabifurije Happy sunday to you all
  • aukimu6 years ago
    kiriya se nigiki gitwara million 6 ?? ntakigenda peu





Inyarwanda BACKGROUND