RFL
Kigali

Chris wahoze muri Just Family wamaze kongeraho akazina ka City Bwoy yashyize hanze indirimbo ye ya mbere ari wenyine-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/11/2018 9:03
0


Mu minsi ishize ni bwo humvikanye inkubiri hagati ya Chris na bagenzi be yasize mu itsinda rya Just Family. Chris wavuye mu itsinda ashwanye na bo abashinja kumwambura amafaranga n'ubwo intambara yabo yageze aho igahosha, kuri ubu Chris yatangiye gukora umuziki ku giti cye ndetse akaba yashyize hanze indirimbo yise 'Icyaha'.



Kiganiro yahaye Inyarwanda.com, Chris wamaze kongera akazina ka City Bwoy mu yo yitwaga yadutangarije ko adashaka gutinda ku byahise ahubwo ko ubu amaso yose yayashyize ku mushinga we yatangiye wo gukora umuziki ari wenyine ku giti cye. Chris yagize ati" Urumva njye navuye mu itsinda ariko sinigeze ndeka muzika nkunda umuziki kandi navuye mu itsinda niyemeje kwikorana rero ubu nabitangiye."

CityBwoy

Chris Citybwoy mu ndirimbo ye nshya 'Icyaha'

Chris yadutangarije ko kuri ubu ahereye ku ndirimbo yise 'Icyaha' yakozwe na Producer Iyzo mu gihe amashusho yayo ubu agiye gutangira kuyakoraho kandi akaba yizeza abanyarwanda ko atazatinda. Yakomeje atangaza ko usibye iyi ndirimbo afite n'indi mishinga itari micye kandi yiteguye gushyira hanze uko iminsi izagenda itambuka gusa nanone avuga ko atazigera yicisha irungu abazakunda muzika ye.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA 'ICYAHA' YA CHRIS CITYBWOY

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND