RFL
Kigali

Chris Brown yizera ko azongera gusubirana n’umwe mu bahoze ari abakunzi be hagati ya Rihanna na Karrueche

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:14/06/2018 8:00
0


Icyamamare muri muzika ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Chris Brown yatangaje ko yumva azongera gusubirana n’umwe mu bakobwa 2 yakunze mu buzima bwe kurusha abandi,ibituma ahora asura urukuta rwabo rwa Instagram.



Inshuti ya hafi ya Chris brown yabwiye ikinyamakuru The Hollywoodlife ko Chris asura inkuta za Instagram za Rihanna w’imyaka 30 na Karrueche w’imyaka 30 abakobwa bose bakundanye kandi bagatandukana nabi. Chris yifashisha inkuta za instagram z’aba bakobwa kugira ngo amenye ubuzima bwabo bwa buri munsi kuko yizera ko bazasubirana mu gihe nyamara bo kuri ubu bo bafite ubuzima bwiza mu rukundo butandukanye n’urukundo rw’amahane n’ihohotera byagiye bigaragara mu rukundo rw’aba babobwa bombi na Chris Brown.

Iyi nshuti ya hafi ya Chris Brown yaganiriye na The hollywoodlife yagiye iti “Chris abona aba bakobwa bombi nk’ab’inzozi ze ndetse bashobora nabo kuzamugarukira, yewe nabo barabizi kuko bavugana buri munsi akababwira uko akibiyumvamo. Nubwo bo batakimukunda ariko Chris we aracyafite icyizere”

Chris Brown and Rihanna

Chris Brown yakanyujijeho na Rihanna

Karrueche na Chris nabo bakanyujijeho

Chris Brown kandi ku munsi w’amavuko wa Karrueche yamwandikiye ubutumwa bumwifuriza isabukuru y’amavuko nziza mu kwezi gushize kwa Gicurasi taliki ya 17 abinyujije ku rukuta rwa Instagram ariko ahita abusiba. Ni nyuma y’aho yari amaze amezi macye atutswe n’abafana ba Rihanna ubwo yamwandikiraga amagambo nk’aya ku munsi w’amavuko we taliki ya 20 Gashyantare muri uyu mwaka wa 2018.

Source:Hollywoodlife






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND