RFL
Kigali

Chris Brown birangiye yikuye mu mukino w’iteramakofe wari kumuhuza na Soulja Boy

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/02/2017 11:53
1


Soulja Boy yatangaje ko umukino w’iteramakofe wari kumuhuza na Chris Brown utakibaye, Chris Brown akaba ariwe wikuye muri uyu mukino wari kuzabinjiriza miliyoni y’amadolari.



Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Soulja Boy yavuze ko ushinzwe gukurikirana inyungu za Chris Brown yahamagaye ushinzwe gukurikirana inyungu za Soulja Boy akamumenyesha ko umukino utakibaye ngo kuko Chris Brown yanze gusinya amasezerano yemeza iby’uyu mukino. Soulja Boy avuga ko nta bindi azi byaba byatumye Chris Brown yisubiraho gusa na none ngo ntiyamuhatira kurwana nawe.

Uyu mukino usubitswe mu gihe wari witezwe na benshi

Yaba Chris Brown cyangwa Soulja Boy buri wese yagiye akoresha imbuga nkoranyambaga mu kwerekana ko azatsinda umukino ndetse buri ruhande rwari rushyigikiwe, Soulja Boy yari ari gutozwa na Floyd Mayweather naho Chris Brown atozwa na Mike Tyson. Hagati haje kwivangamo na 50 Cent wari wanavuze ko azasheta amafaranga menshi (100,000$) ku ntsinzi ya Chris Brown.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • brino7 years ago
    baba bahaze nimubareke





Inyarwanda BACKGROUND