Umuziki wuzuye ubuhanga, amajwi agororotse, udushya n’ibyishimo byinshi ku bafana; nibyo byaranze igitaramo Chorale de Kigali yakoze kuri iki cyumweru tariki 17/12/2017.
Iki gitaramo cyabereye muri KCEV (Kigali Conference and Exhibition Village) hazwi nka Camp Kigali, ugereranyije abitabiriye iki gitaramo bari hagati y’ibihumbi 3 na 4 by’abantu. Mu babyitabiriye harimo padiri mukuru wa paruwasi katederali st Michel Uwumukiza Casimir, abayobozi mu nzego za leta barimo abamisitiri n'abanyamabanga ba Leta muri minisiteri zitandukanye ndetse n'abandi bayobozi bo mu nzego zitandukanye za leta n'abikorera.
Iki gitaramo cyibanze ku ndirimbo za Noheli ndetse n’izindi ndirimbo zitandukanye Chorale de Kigali yahimbye mu minsi ya vuba, cyari cyagabanyijwemo ibice 3 buri gice gifite umwihariko wacyo. Abantu baje gutungurwa n’indirimbo imenyerewe cyane mu mashuri abanza (Rwanda nziza, ntuteze kuzahinduka mu mahanga…), uko yaririmbwaga niko abana bato batambukaga mu tugofero twa noheli bigira imbere mu karasisi.
Aba bana ni abo chorale de Kigali yatangiye gutoza kuririmba ngo bazavemo abaririmbyi bakomeye, nabo bahise bajya ku rubyiniro bararirimba. Haririmbwe kandi Opera ya Die Entführung aus dem Serail yakozwe na Wolfgang Amadeus Mozart. Chorale de Kigali yari ifite abahanga mu kuririmba bakoze uu mukino mu buryo bubereye ijisho. Igitaramo cyakomeje bigera mu ndirimbo zishyushye zirimo nka Ça Fait Rire Les Oiseaux yahagurukije benshi bagatangira kubyina. Hanaririmbwe indirimbo zimaze iminsi itageze ku kwezi kumwe zihimbwe nyamara chorale de Kigali ikaziririmba neza cyane kandi ziryoheye amatwi.
Igitaramo gisa n’igihumuje, abantu bitereye hejuru n’ibyishimo byinshi bumvise ko iyi korali igiye kuririmba indirimbo izwi nka Hymn of UEFA Champions League, iyi yaririmbwe n’umwaka ushize. Umucuranzi agitangira gukora kuri piano, telefoni zari nyinshi mu kirere zifata amashusho biteguye kubika ibi bihe byuzuye ibyishimo n’ubuhanga.
Mu gusoza iki gitaramo, chorale de Kigali yashimiye abantu batandukanye bayifasha umunsi ku wundi ndetse n’abitabira ibitaramo byayo, bashimira abari aho bose ndetse bizeza ko hagiye gukomeza kubaho ibikorwa byo gutoza abana bato kuririmba. Ku musozo musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa yavuze isengesho ndetse atanga umugisha ku bari bitabiriye igitaramo nuko birangiye buri wese asohoka ataha ariko akanyamuneza ari kenshi.
Reba uko iki gitaramo cyari kimeze mu mafoto:
Monique Nsanzabaganwa, Visi Guverineri wa BNR yari yitabiriye iki gitaramo
Aha baririmbaga Opera ya Die Entführung aus dem Serail
Byari bimeze nka bimwe tujya tubona muri filime za Disney!
Umunyamabanga wa Musenyeri wa Arikidiyosezi ya Kigali
Ibyishimo byari byinshi ku bitabiriye iki gitaramo
Perezida wa chorale de Kigali Dr Albert Nzayisenga
Baririmba Rwanda nziza bazamura amabendera y'u Rwanda
Abapadiri batandukanye bitabiriye iki gitaramo
Abana binjiye mu karasisi muri 'Rwanda nziza'
Evode Uwizeyimana umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi mategeko nawe yari muri iki gitaramo
Chorale de Kigali ngo igiye kujya itoza n'abana
Abantu bizihiwe cyane ubwo haririmbwaga Rwanda Nziza
Yafatanyije n'abana kuririmba
Abantu bitabiriye iki gitaramo ari benshi cyane
Andi mafoto y'iki gitaramo, kanda hano
Amafoto: Abayo Sabin/ Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO