RFL
Kigali

MU MAFOTO 100: Chorale de Kigali yongeye kwandika amateka mu gitaramo cya Noheli cyitabiriwe n’ibihumbi

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:18/12/2017 14:16
5


Umuziki wuzuye ubuhanga, amajwi agororotse, udushya n’ibyishimo byinshi ku bafana; nibyo byaranze igitaramo Chorale de Kigali yakoze kuri iki cyumweru tariki 17/12/2017.



Iki gitaramo cyabereye muri KCEV (Kigali Conference and Exhibition Village) hazwi nka Camp Kigali, ugereranyije abitabiriye iki gitaramo bari hagati y’ibihumbi 3 na 4 by’abantu. Mu babyitabiriye harimo padiri mukuru wa paruwasi katederali st Michel Uwumukiza Casimir, abayobozi mu nzego za leta barimo abamisitiri n'abanyamabanga ba Leta muri minisiteri zitandukanye ndetse n'abandi bayobozi bo mu nzego zitandukanye za leta n'abikorera.

Iki gitaramo cyibanze ku ndirimbo za Noheli ndetse n’izindi ndirimbo zitandukanye Chorale de Kigali yahimbye mu minsi ya vuba, cyari cyagabanyijwemo ibice 3 buri gice gifite umwihariko wacyo. Abantu baje gutungurwa n’indirimbo imenyerewe cyane mu mashuri abanza (Rwanda nziza, ntuteze kuzahinduka mu mahanga…), uko yaririmbwaga niko abana bato batambukaga mu tugofero twa noheli bigira imbere mu karasisi.

Aba bana ni abo chorale de Kigali yatangiye gutoza kuririmba ngo bazavemo abaririmbyi bakomeye, nabo bahise bajya ku rubyiniro bararirimba. Haririmbwe kandi Opera ya Die Entführung aus dem Serail yakozwe na Wolfgang Amadeus Mozart. Chorale de Kigali yari ifite abahanga mu kuririmba bakoze uu mukino mu buryo bubereye ijisho. Igitaramo cyakomeje bigera mu ndirimbo zishyushye zirimo nka Ça Fait Rire Les Oiseaux yahagurukije benshi bagatangira kubyina. Hanaririmbwe indirimbo zimaze iminsi itageze ku kwezi kumwe zihimbwe nyamara chorale de Kigali ikaziririmba neza cyane kandi ziryoheye amatwi.

Igitaramo gisa n’igihumuje, abantu bitereye hejuru n’ibyishimo byinshi bumvise ko iyi korali igiye kuririmba indirimbo izwi nka Hymn of UEFA Champions League, iyi yaririmbwe n’umwaka ushize. Umucuranzi agitangira gukora kuri piano, telefoni zari nyinshi mu kirere zifata amashusho biteguye kubika ibi bihe byuzuye ibyishimo n’ubuhanga.

Mu gusoza iki gitaramo, chorale de Kigali yashimiye abantu batandukanye bayifasha umunsi ku wundi ndetse n’abitabira ibitaramo byayo, bashimira abari aho bose ndetse bizeza ko hagiye gukomeza kubaho ibikorwa byo gutoza abana bato kuririmba. Ku musozo musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa yavuze isengesho ndetse atanga umugisha ku bari bitabiriye igitaramo nuko birangiye buri wese asohoka ataha ariko akanyamuneza ari kenshi.

Reba uko iki gitaramo cyari kimeze mu mafoto:

Monique Nsanzabaganwa, Visi Guverineri wa BNR yari yitabiriye iki gitaramo

Aha baririmbaga Opera ya Die Entführung aus dem Serail

Byari bimeze nka bimwe tujya tubona muri filime za Disney!

Umunyamabanga wa Musenyeri wa Arikidiyosezi ya Kigali

Ibyishimo byari byinshi ku bitabiriye iki gitaramo

Perezida wa chorale de Kigali Dr Albert Nzayisenga

Baririmba Rwanda nziza bazamura amabendera y'u Rwanda

Abapadiri batandukanye bitabiriye iki gitaramo

Abana binjiye mu karasisi muri 'Rwanda nziza'

Evode Uwizeyimana umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi mategeko nawe yari muri iki gitaramo

Chorale de Kigali ngo igiye kujya itoza n'abana

Abantu bizihiwe cyane ubwo haririmbwaga Rwanda Nziza

Yafatanyije n'abana kuririmba

Abantu bitabiriye iki gitaramo ari benshi cyane

Andi mafoto y'iki gitaramo, kanda hano

Amafoto: Abayo Sabin/ Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    BYARI IBYISHIMO GUSA GUSA . MWARAKOZE CYANE KUBAHIRIZA IGIHE
  • DODO6 years ago
    IYI CHORALE YARANCANZE CYANE KABISA! ABANTU BAMARA IMYAKA NK'IY'IKIYONI BARIRIMBA ARIKO BATARAFATA MU MUTWE INDIRIMBO ZABO? BARANGIZA NGO BAKORESHEJE IGITARAMO BEMEJE INDIRIMBO BARIRIMBA BAZISOMA MU MAKAYE ! INAMA NABAGIRA NIBA MUSHAKA KOKO KUBA CHORALE Y'UMWUGA NIMUFATE MUMUTWE INDIRIMBO ZANYU UBUNDI IBYO BIKAYE MUBIJUGUNYE NAHO UBUNDI MURACYATSA MUVANGA INDIRIMBO ZA GOSPEL N'IZISANZWE. MUHAME MURI GOSPEL CG MUYIVEMO
  • amahoro cabin6 years ago
    wowe witwa dodo ntabwo kuririmba bivuga gufata mu mutwe indirimbo indirimbo zabo zigendera ku manoto ubwo nibwo buhanga barusha abandi icyo twumva nibyo baririmba, naho indirimbo zisanzwe ntacyo zitwaye icyangombwa n ubutumwa zitanga ntimukavangirwe n amadini biragaragara ko upinga idini naho abaririmbyi bafite ubuhanga
  • 6 years ago
    @DODO NDUMVA IKIBAZO UFITE KITUMVIKANA KABISA NIMYUMVIRE YAWE IRACYARI HASI , TWE TURIRIMBA INDIRIMBO ZIRI KU MANOTA NTABWO TURIRIMBA INDIRIMBO ZISANZWE. IZO NAMA ZAWE NTAWE UZIGUSABYE ZIGUMANIRE. IRIYA NI CHORAL Y'UMWUGA . UBU URAREMBYE UBONA AMAKAYE ARICYO KIBAZO CYARI KIRIMO? ZIRIYA NI CLASSEUR . NUMVA AHO WAGIRA IKIBAZO ARUKO BARIRIMBA IKIBI , NAHO KURIRIMBA IZINDI NDIRIMBO NTACYO BITWAYE ,AHUBWO WOWE WIFITIYE IBINDI BIBAZO BAKUREKE.
  • KAKA6 years ago
    AMAKAYE, ZIRIYA NDIRIMBO ZA CLASSIC NTIZIFATWA MU MUTWE KUKO NI UMUZIKI UTAFATA KUKO HARI AHO INANGA ICURANGA IBYAYO NABARIRIMBYI BAKAZAMO. NAHO KUVANGA TWE NTACYO BIDUTWAYE ABAKUNZI BAYO





Inyarwanda BACKGROUND