RFL
Kigali

Liam Payne wo muri One Direction yatandukanye n'umukunzi we wamukubise ijisho bwa mbere ari agasore k'imyaka 14

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:3/07/2018 16:50
0


Cheryl Ann Tweedy benshi bamuzi nk’umukemurampaka muri X Factor naho Liam Payne ni umwe mu basore bo mu itsinda rya One Direction. Uyu mugore w’imyaka 35 yahuye bwa mbere na Liam muri 2008 ubwo yari umwana w’imyaka 14. Muri 2015 nibwo batangiye gukundana ndetse batandukanye bafitanye umwana w’umuhungu.



Muri 2015 nibwo inkuru yakwirakwiye isi yose ko Cherly na Liam Payne bari mu rukundo. Ibi byavugishije benshi bahise basubiza amaso inyuma ubwo uyu musore yitabiraga X Factor bwa mbere muri 2008 afite imyaka 14, ni mu gihe Cheryl yari afite imyaka 25 ndetse ari umukemurampaka. Icyo gihe Liam ntiyabashije gukomeza mu irushanwa. Icyo gihe Cheryl yari umugore w’umukinnyi w’umupira w’amaguru Ashley Cole baje gutandukana muri 2010. Icyo gihe yabwiye Liam ati “Ufite igikundiro, uri mwiza!”

Image result for cheryl and liam

Liam Payne na Cheryl bahuye bwa mbere muri 2008 baza gukundana nyuma y'imyaka 7

Nyuma y’imyaka 2, ni ukuvuga muri 2010 Liam yagarutse ku irushanwa ndetse aza kuba umwe mu basore bahise bakora itsinda rya One Direction ryahise rimenyekana cyane. Cheryl yongeye gushakana n’umugabo w’umufaransa muri 2014 batandukana muri 2016. Muri 2017 Cheryl yibarutse imfura ye na Liam Payne, umwana w’umuhungu bise Bear.

Aba bombi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga batangaje ko bahisemo gutandukana ndetse ko uteri umwanzuro woroshye kuri bombi. Buri umwe yanditse ati “Tubabajwe no kubamenyesha ko  buri wese agiye guca inzira ze. Wari umwanzuro ukomeye kuri twe. Turacyafitanye urukundo nk’umuryango, umwana wacu Bear ni byose kuri twe turasaba ko mwakubaha ubuzima bwe bwite mu gihe turi kunyura muri ibi bihe dufatanyije.”

Image result for liam payne x factor 2008

Image result for Cheryl x factor 2008 with Alexandra Burke

Muri 2008 Liam yari umwana w'imyaka 14, Cheryl wari umukemurampaka yabaye umujyanama wa Alexandra Burke ari nawe wegukanye X Factor 2008

Cheryl yatangiye umwuga we muri 2002 mu itsinda riririmba ryitwaga Girls Aloud. Nyuma yaje kuva muri iri tsinda afata urugendo rwa wenyine ndetse muri 2008 aba umukemurampaka mu irushanwa ryo kuririmba rya X Factor. Muri Werurwe Liam Payne yari yemeje ko urukundo rwe na Cheryl rurimo agatotsi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND