Charly na Nina bashyize hanze indirimbo nshya bise “Indoro” bakoranye n’umuhanzi w’umurundi Big Farious uza ku rutonde rw’abahanzi bakunzwe cyane i Burundi. Iyi ndirimbo irashishikariza abakundana kugira indoro n’inseko byiza kuko byongera urukundo hagati yabo.
Muri iyo ndirimbo “Indoro”, Charly na Nina bavuga ko batari baherutse gukundwakaza no gutetesha ariko ko n’ubwo bizatera benshi imihari bakabagirira ishyari, ngo bagiye kubikora, kubera indoro n’inseko byiza by’ubakunda.
Charly na Nina bakomeza iyi ndahiro yabo mu rukundo bahamya ko batazonona ibyiza baronse ku bakunzi babo kuko bamaze gufata icyemezo bakirundurira burundu mu rukundo. Nubwo bari kuririmba amagambo akomeye y’urukundo, bavuga ko ari ubutumwa gusa batangaga.
Charly na Nina bahamya ko muri iyi ndirimbo batangaga ubutumwa ku bantu bafite abakunzi
Mugani Desire uzwi nka Big Farious na Big Fizzo nawe yumvikana muri iyi ndirimbo “Indoro” aho asaba umukunzi we kumuguma iruhande akamusekera akamwereka inyinya akabasha kuryoherwa n’urukundo.
Charly yabwiye inyarwanda.com ko indirimbo yabo bayikoze bagamije kwerekana ko indoro n’inseko byiza binezeza umukunzi w’umuntu. Kuba Big Fizzo ariwe bahisemo, yavuze ko babitewe na gahunda yo gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye mu karere.
Umuhanzi Big Farious w'i Burundi
Charlotte Rulinda uzwi nka Charly yakomeje avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo azajya hanze nyuma y’ibyumweru bitatu bitewe nuko Big Farious kuri ari mu Bufaransa.
Chraly na Nina bashyize hanze indirimbo INDORO bakoranye na Big Farious
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA"INDORO" YA CHARLY NA NINA BAFATANYIJE NA BIG FARIOUS
TANGA IGITECYEREZO