RFL
Kigali

Charly&Nina na Big Farious barakangurira abakundana kurangwa n’inseko n’indoro byiza n’ubwo bitera benshi imihari

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/09/2015 15:55
2


Charly na Nina bashyize hanze indirimbo nshya bise “Indoro” bakoranye n’umuhanzi w’umurundi Big Farious uza ku rutonde rw’abahanzi bakunzwe cyane i Burundi. Iyi ndirimbo irashishikariza abakundana kugira indoro n’inseko byiza kuko byongera urukundo hagati yabo.



Muri iyo ndirimbo “Indoro”, Charly na Nina bavuga ko batari baherutse gukundwakaza no gutetesha ariko ko n’ubwo bizatera benshi imihari bakabagirira ishyari, ngo bagiye kubikora, kubera indoro n’inseko byiza by’ubakunda.

Charly na Nina bakomeza iyi ndahiro yabo mu rukundo bahamya ko batazonona ibyiza baronse ku bakunzi babo kuko bamaze gufata icyemezo bakirundurira burundu mu rukundo. Nubwo bari kuririmba amagambo akomeye y’urukundo, bavuga ko ari ubutumwa gusa batangaga.

Big Farious

Charly na Nina bahamya ko muri iyi ndirimbo batangaga ubutumwa ku bantu bafite abakunzi 

Mugani Desire uzwi nka Big Farious na Big Fizzo nawe yumvikana muri iyi ndirimbo “Indoro” aho asaba umukunzi we kumuguma iruhande akamusekera akamwereka inyinya akabasha kuryoherwa n’urukundo.  

Charly yabwiye inyarwanda.com ko indirimbo yabo bayikoze bagamije kwerekana ko indoro n’inseko byiza binezeza umukunzi w’umuntu. Kuba Big Fizzo ariwe bahisemo, yavuze ko babitewe na gahunda yo gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye mu karere.

abshdg

Umuhanzi Big Farious w'i Burundi

Charlotte Rulinda uzwi nka Charly yakomeje avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo azajya hanze nyuma y’ibyumweru bitatu bitewe nuko Big Farious kuri ari mu Bufaransa. Chaly na Nina

 

Chraly na Nina bashyize hanze indirimbo INDORO bakoranye na Big Farious

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA"INDORO" YA CHARLY NA NINA BAFATANYIJE NA BIG FARIOUS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Aba nabo byarabayobeye, kubona abakobwa beza nkaba bakagombye kugira undi musaruro batanga baririrwa bavuga ubusa ngo bararirimba. Mwararumbye
  • lea8 years ago
    kuririmba se nikuvuga ubusa?bangahe bitunze mukuririmba se ahubwo kdi neza





Inyarwanda BACKGROUND