RFL
Kigali

Charly na Nina, Riderman na Yvan Buravan ni bo bahize abandi mu marushanwa yateguwe na Clouds TV

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/11/2017 9:39
2


Mu minsi ishize ni bwo ubuyobozi bwa Clouds Tv mu Rwanda bwatangaje ko butangije amarushanwa ya Santa Clouds abazayatsinda bagakorerwa amashusho y’indirimbo. Kuri uyu wa Kane tariki 23 Ugushyingo byaje kugaragara ko Charly na Nina, Riderman ndetse na Yvan Buravan aribo batsinze aya marushanwa bivuze ko aribo bazakorerwa amashusho y’indirimbo.



Aya marushanwa ya Santa Clouds yari yoroshye ku bahanzi cyane ko ntacyo byabasabaga ahubwo byasabaga abafana babo kujya ku mbuga nkoranyambaga za Clouds Tv bagatora umuhanzi bifuza ko yakorerwa amashusho y’indirimbo, yishyuriwe buri kimwe gisabwa kugira ngo amashusho y’indirimbo afatwe arangire indirimbo ijye hanze.

Gutora abahanzi byari byaratangiye mu minsi ishize bikaba byararangiye tariki 21 Ugushyingo 2017, abatsinze bakazakorerwa amashusho y’indirimbo na Jordan Hoechlin mu gihe uyu musore byitezwe ko azagera mu Rwanda tariki 20 Ugushyingo 2017 akazamara mu Rwanda icyumweru cyose akorana n’aba bahanzi b’abanyarwanda bamaze gutsinda.

charly na NinaCharly na Nina, Riderman na Yvan Buravan nibo batsinze 

Kugeza ubwo twandikaga inkuru abahanzi batsinze bari bataramenyeshwa  ko batsinze icyakora ababashije kuganira na Inyarwanda.com bahamije ko babonye nabo bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga ariko nanone bishimira iki gikorwa cyateguwe na Clouds Tv Rwanda. Uyu musore uzakorera aba bahanzi aherutse gukorera abahanzi bakomeye mu karere barimo Sheebah Karungi na Dr Jose Chameleone. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    ok
  • SHIMO FEDEL6 years ago
    MUKOMEREZEH BASORE MBIFURIFE AMAHIRWE NI MIGISHA





Inyarwanda BACKGROUND