RFL
Kigali

Charly na Nina bitegura kujya gutaramira mu Buholande batumiwe mu iserukiramuco rikomeye i Bruxelles

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/06/2018 13:44
0


Charly na Nina muri iyi minsi bari gukora ibitaramo bikomeye ku mugabane w’Uburayi. Nyuma yaho mu cyumweru gishize bari bataramiye muri Finland bagataramira no muri Denmark, kuri ubu bari mu myiteguro yo kujya gutaramira mu Buholande, icyakora mbere gato yo kwerekezayo, Charly na Nina batumiwe mu iserukiramuco rizabera i Bruxelle.



Panafrican Arts festival ni iserukiramuco ritegurwa n’uwitwa N'Faly Kouyate ukomoka muri Guinea. Riteganijwe gutangira kuwa 15 Kamena 2018 rikazarangira kuwa 16 Kamena 2018. Rizahuriza hamwe abahanzi batandukanye barimo Charly na Nina, Diwo Foutha, Alibeta, LKM, Petit Kandia, N'Faly Kouyaté, Rasmadi & Yingré n’abandi benshi  baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Iri serukiramuco rifite intego yo gusobanurira byimbitse urubyiruko rutuye mu Burayi ibijyanye n’umuco w’Abanyafurika no kuwumenyekanisha no kwerekana icyerekezo cyawo. Rihuza abahanzi baba muri Afurika n’abandi Banyafurika baba mu bihugu by’i Burayi. Ibi byanashimishije bikomeye aba bahanzikazi nyarwanda Charly na Nina n'ubundi bari mu gihugu cy’u Bubiligi cyane ko ari ho bari kuba bakahava bagiye mu bitaramo bari gukorera mu bindi bihugu byo ku mugabane w’Uburayi.

Charly na Nina

Charly na Nina bazaririmba muri iri serukiramuco rizabera i Bruxelles

Charly na Nina na Makanyaga Abdoul batangiranye urugendo rw’ibitaramo tariki 5 Gicurasi 2018 mu gitaramo bakoreye mu Bubiligi i Bruxelle. Tariki 11 Gicurasi bahise bataramira mu mujyi wa Lille ho mu Bufaransa mbere y'uko berekeza mu mujyi wa Paris ho mu Bufaransa nanone aho bakoreye igitaramo tariki 12 Gicurasi 2018. Nyuma yo kuva mu Bufaransa aba bahanzi bakomereje mu Busuwisi i Geneve tariki 26 Gicurasi 2018 ari naho Makanyaga Abdoul yacumbikiye ibi bitaramo.

Tariki ya 2 Kamena 2018 Charly na Nina bonyine bakoreye igitaramo gikomeye i Stockholm muri Suède. Nyuma y’iki gitaramo abahanzikazi baje kunguka ikindi gitaramo kitari giteganyijwe ubwo bahagurukaga mu Rwanda bakaba barataramiye muri Finland tariki 8 Kamena 2018 bahava berekeza muri Denmark mu gitaramo cyabaye tariki  9 Kamena 2018 kibera mu mujyi wa Copenhagen.

charly na Nina

Charly na Nina mu mpera z'iki cyumweru bazaririmbira mu Buholande

Habaye nta kindi gitaramo aba bahanzikazi Charly na Nina bungutse biteganyijwe ko bazakomeza ibitaramo tariki ya 16 Kamena 2018 aho bazakorera igitaramo mu Buholandi. Urugendo rw’ibi bitaramo byo ku mugabane w’i Burayi bakazarusoreza mu Budage ku itariki ya 26 Kamena 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND