RFL
Kigali

Charly na Nina berekeje muri Ghana gukorana indirimbo n’umukobwa w’icyamamare muri iki gihugu

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/03/2018 14:19
0


Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 18 Werurwe 2018 ni bwo Charly na Nina bahagurutse mu Rwanda berekeje muri Ghana, aha bagomba kumara icyumweru bagiye kuhakorera indirimbo bazahuriramo n’umuhanzikazi w’icyamamare muri iki gihugu nacyo kitari mu byoroshye muri muzika ya Afurika.



Aba bahanzikazi bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Ghana, batangarije Inyarwanda.com ko berekeje muri Ghana gukorana indirimbo n’umuhanzikazi ukomeye muri Ghana uzwi ku izina rya Mz Vee ukunzwe ndetse ugezweho muri Ghana. Aba bahanzikazi bazamara icyumweru cyose muri Ghana aho bazaba bari gukora kuri uyu mushinga w’indirimbo bafitanye n'uyu mukobwa w’umunye Ghana.

MZ VeeMz Vee wo muri Ghana ugiye gukorana na Charly na Nina afite indirimbo nyinshi yakoranye n'abahanzi bakomeye barimo Patoranking

Mz Vee cyangwa Vera Hamenoo-Kpeda nk'uko yiswe n’ababyeyi be yamamaye mu njyana zinyuranye nka Afropop, Dancehall, R&B ndetse yagiye ahatanira ibihembo bikomeye ndetse bimwe akanabitsindira. Mz Vee yatangiye umuziki muri 2012 kuri ubu akorana n’inzu itunganya muzika ikanafasha abahanzi ya Lynx Entertainment ikorera mu gihugu cya Ghana.

charly na Nina

Charly na Nina bageze ku kibuga cy'indege i Kanombe bahuye na Cindy Sanyu

Charly na Nina nyuma yo kuva muri Ghana bazagaruka mu Rwanda aho bazaba baje gutegura urugendo rwabo ku mugabane w’Uburayi aho bafite ibitaramo binyuranye guhera mu kwezi kwa Mata 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND