RFL
Kigali

Charly na Nina berekanye ikipe igiye kujya ibafasha nyuma yo gutandukana na Muyoboke Alex-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/08/2018 11:34
4


Hashize amezi atari make Charly na Nina batandukanye nuwari umujyanama wabo Alex Muyoboke, aba bakimara gutandukana Charly na Nina birinze gutangaza uwo ariwe wese basimbuje uyu mugabo. icyakora mu kiganiro baherutse kugirana n'abanyamakuru bahatangarije ikipe y'abagiye kujya babafasha.



Mu kiganiro nabanyamakuru aba bahanzikazi bagiranye n'itangazamakuru babajijwe uniba bari kubarizwa muri Kiwundo nkuko byakunze kuvugwa icyakora byo bahita babihakana, nyuma babajijwe niba hari ikipe iri kubafasha, aha Charly yatangaje ko mu by'ukuri igihe batandukanaga na Muyoboke Alex bari bafite Rwema na Dj Pius nkababafasha bityo ku bwe asanga kuri ubu baririnze gushaka undi muntu ahubwo bahitamo kugumana abo bafite.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'KOMEZA UNYUREBERE' YA CHARLY NA NINA

 

 

 

Charly na NinaCharly na Nina ubwo bamurikaga indirimbo yabo nshya 'Komeza unyirebere'

Mu ikipe izajya ifasha Charly na Nina hatangajwe Dj Pius ndetse na Rwema. aba bakaba arinabo batangajwe nkabajya babafasha mu gihe hari umuntu ukeneye guha akazi cyangwa ikindi cyose yaba akeneyemo aba bahanzikazi wenda akaba atababonye. aba bahanzikazi batangaje ababafasha mu kiganiro nabanyamakuru cyo kumurika ku mugaragaro indirimbo yabo nshya "Komeza unyirebere" iyi ikaba ari indirimbo nshya bafite yagiye hanze mu mpera z'icyumweru gishize ndetse amashusho y'iyi ndirimbo akaba yarafashwe akanatunganywa na Kenny umwe mu bahanga batunganya amashusho muri Tanzania.

REBA HANO UBWO BATANGAZAGA IKIPE IZAJYA IBAFASHA MU BIKORWA BINYURANYE BYA MUZIKA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yvette5 years ago
    Ntabwo njye mbyumva, nonese mutandukana numuntu umwe, mugashaka babiri? Ubwose bahembwa make kurusha Muyoboke?
  • Tanga5 years ago
    Ariko ubu ntimwayobewe? Umuhanzi uri kwishakishiriza, afasha abandi bahanzi gute? Turabibona mushaka abagabo...
  • Next Level5 years ago
    Charly na Nina nimukomeza gutya abanyarwanda bazarwarira indege, si ukubeshya. Sinkunda kuvuga kuri net ariko: Iki ni igihangano nkaba umuntu! Nyuma ya ya Try Me, iyindirimbo ingeze kumusokoro
  • bingwa5 years ago
    Muraho harya ubu iyi aba ari indirimbo ra? Ubundi indirimbo ni nk"umwandiko/inkuru (article) cyangwa igitabo igira intangiriro (introduction) inkuru ubwayo n'umusozo (ending). mwambwira muri iyi indirimbo niba birimo, irarambirana (monotonie) n'ubwo ari ngufi. Ntaho ishobora kugera kuko ni mbi.





Inyarwanda BACKGROUND