Hashize amezi atari make Charly na Nina batandukanye nuwari umujyanama wabo Alex Muyoboke, aba bakimara gutandukana Charly na Nina birinze gutangaza uwo ariwe wese basimbuje uyu mugabo. icyakora mu kiganiro baherutse kugirana n'abanyamakuru bahatangarije ikipe y'abagiye kujya babafasha.
Mu kiganiro nabanyamakuru aba bahanzikazi bagiranye n'itangazamakuru babajijwe uniba bari kubarizwa muri Kiwundo nkuko byakunze kuvugwa icyakora byo bahita babihakana, nyuma babajijwe niba hari ikipe iri kubafasha, aha Charly yatangaje ko mu by'ukuri igihe batandukanaga na Muyoboke Alex bari bafite Rwema na Dj Pius nkababafasha bityo ku bwe asanga kuri ubu baririnze gushaka undi muntu ahubwo bahitamo kugumana abo bafite.
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'KOMEZA UNYUREBERE' YA CHARLY NA NINA
Charly na Nina ubwo bamurikaga indirimbo yabo nshya 'Komeza unyirebere'
Mu ikipe izajya ifasha Charly na Nina hatangajwe Dj Pius ndetse na Rwema. aba bakaba arinabo batangajwe nkabajya babafasha mu gihe hari umuntu ukeneye guha akazi cyangwa ikindi cyose yaba akeneyemo aba bahanzikazi wenda akaba atababonye. aba bahanzikazi batangaje ababafasha mu kiganiro nabanyamakuru cyo kumurika ku mugaragaro indirimbo yabo nshya "Komeza unyirebere" iyi ikaba ari indirimbo nshya bafite yagiye hanze mu mpera z'icyumweru gishize ndetse amashusho y'iyi ndirimbo akaba yarafashwe akanatunganywa na Kenny umwe mu bahanga batunganya amashusho muri Tanzania.
REBA HANO UBWO BATANGAZAGA IKIPE IZAJYA IBAFASHA MU BIKORWA BINYURANYE BYA MUZIKA
TANGA IGITECYEREZO