RFL
Kigali

Charly na Nina bataramiye abanyarwanda n’inshuti zabo baba muri Denmark –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/06/2018 8:48
0


Mu mpera z’iki cyumweru dushoje Charly na Nina bakoze ibindi bitaramo bibiri birimo icyabereye muri Finland na Denmark nyuma y’ibindi bitaramo bakoreye mu bihugu bitandukanye by’u Burayi bakishimirwa bidasanzwe n’Abanyarwanda bahatuye. Kuri ubu aba bahanzikazi bakomeje kuzenguruka Uburayi bakazasoreza mu Budage tariki 26 Kamena 2018.



Makanyaga Abdoul na Charly na Nina batangiranye urugendo rw’ibi bitaramo tariki 5 Gicurasi 2018 mu gitaramo bakoreye mu Bubiligi i Bruxelle. Tariki 11 Gicurasi bahise bataramira mu mujyi wa Lille ho mu Bufaransa mbere y'uko berekeza mu mujyi wa Paris ho mu Bufaransa na none aho bakoreye igitaramo tariki 12 Gicurasi 2018. Nyuma yo kuva mu Bufaransa aba bahanzi bakomereje mu Busuwisi i Geneve tariki 26 Gicurasi 2018 ari naho Makanyaga Abdoul yacumbikiye ibi bitaramo.

Nyuma y'uko Makanyaga Abdul acumbitse ibitaramo bye i Burayi, Charly na Nina bo bakomeje gukora ibi bitaramo. Tariki ya 2 Kamena 2018 Charly na Nina bakoreye igitaramo gikomeye i Stockholm muri Suède. Nyuma y’iki gitaramo baje kunguka ikindi gitaramo kitari giteganyijwe ubwo bahagurukaga mu Rwanda, bakaba barataramiye muri Finland ku wa Gatanu tariki 8 Kamena 2018 aho bavuye berekeza muri Denmark ku wa Gatandatu tariki 9 Kamena 2018 mu mujyi wa Copenhagen mu gitaramo aba bahanzikazi bashimishijemo bikomeye abanyarwanda bahatuye n'inshuti zabo.

Habaye nta kindi gitaramo aba bahanzikazi bungutse, biteganyijwe ko bazakomeza ibitaramo tariki ya 16 Kamena 2018 aho bazakorera igitaramo mu Buholandi. Urugendo rw’ibi bitaramo byo ku mugabane w’i Burayi bazarusoreza mu Budage ku itariki ya 26 Kamena 2018.

charly na NinaChasrly na Ninacharly na Ninacharly na Ninacharly na Ninacharly na Ninacharly na Ninacharly na NinaCharly na Nina muri Denmark bashimishije bikomeye abanyarwanda bahatuye n'inshuti zabocharly na NinaDj Princess Flor umunyarwandakazi wamamaye mu kuvangavanga imiziki ku mugabane w'Uburayi ni we wavangiraga aba bahanzikazi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND