RFL
Kigali

Charly na Nina batangaje impamvu badakunze kwambara imyenda iharawe n’inkumi ibambika ubusa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/10/2017 14:25
2


Ku Cyumweru tariki 8 Ukwakira 2017 ni bwo abahanzikazi Charly na Nina batangaga ikiganiro kuri radiyo Ijwi rya Amerika ivugira muri Amerika, baganira n’abakunzi babo basubiza byinshi mu bibazo babazwaga.



Muri iki kiganiro Charly na Nina babajijwe ibibazo byinshi ndetse binyuranye. Umunyamakuru yabajije aba bahanzikazi niba batarakunze guhura n’ibibazo byo kwitwararika ku muco kugira ngo sosiyete itababona nabi. Charly yabwiye Ijwi rya Amerika ko iyo bibaye ngombwa hari igihe bambara imyambaro ijyanye n’ikinyejana ariko bakazirikana ko hari n'igihe baririmbira abana n’ababyeyi kandi bakeneye kubabona nk’abakobwa batabangamiye umuco. Charly yagize ati:

'Twe dukora umuziki nk’akazi hari aho tugera bikadusaba kwambara nk’abaririmbyi bo muri iki kinyejana ariko hari igihe turirimbira ababyeyi cyangwa abana tukambara imyambaro igera ku birenge cyangwa amapantaro, tuzi abantu turirimbira abanyarwanda turabazi tugerageza gukora ikintu cyose kidashobora kudukuraho agaciro kacu nk’abakobwa b’abanyarwandakazi natwe dukunda umuco wacu twararezwe, dufite abana bato batureberaho ibyo dukora, dukora ibigezweho ariko tugerageza kutabangamira umuco.'

Charly na NinaCharly na Nina bagarutse ku myambarire ibaranga muri iki gihe

Usibye iki kibazo aba bahanzikazi babajijwe n’abakunzi babo ibindi bibazo binyuranye harimo kuba aba bombi baba bafite abakunzi, aha bose batangaje ko nta bakunzi bafite. Babajijwe niba byakunda ko bakundana n’umuntu udakunda muzika cyangwa utifuza ko bakomeza kuba abahanzi, babyamaganira kure batangaza ko niba umuntu yarabamenye ari abahanzi adashobora kubakura muri muzika.

Ku nama aba bahanzikazi bagira abandi bahanzi batangaje ko gushyira hamwe gusenga no gushyira imbaraga muri muzika ndetse ukabasha no kwihangana bifasha umuhanzi gutera imbere mu buryo bwiza. Tubibutse ko aba bahanzikazi bagiye kumurika album yabo ya mbere bise ‘Imbaraga’, bakaba bazayimurikira mu gitaramo giteganyijwe tariki 1 Ukuboza 2017.

Charly na NinaAba bahanzikazi barateganya gukora igitaramo cyo kumurika album yabo ya mbere mu Ukuboza 2017

Tuvuye kuri iki kiganiro twabibutsa ko aba bahanzikazi baherutse gushyiraho irushanwa ku muntu wese wabasha kuririmba neza kimwe mu bitero by’indirimbo yabo nshya bise ‘Zahabu’, uzabikora neza akazabasha gutsindira ibihumbi ijana (100000frw) ndetse n’itike yo kwinjira mu gitaramo cyabo mu myanya y’icyubahiro.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO NSHYA YA CHARLY NA NINA 'ZAHABU'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • francois6 years ago
    EWANA NDABASHIMIYE CYANE NIMWEBWE ABANYARWANDA DUSHAKA KUKO MUBAMUTWEREKAKO UMUCOMWATOJYE ARIWO UBARANGA NIMUKOMEREZAHO.
  • 6 years ago
    sha iyi rwose iraryoshye ndabemeye mwa bana mwe





Inyarwanda BACKGROUND