RFL
Kigali

Charly na Nina bashyizeho irushanwa rizahemba uzaririmba neza indirimbo yabo ‘ZAHABU’

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/10/2017 9:20
0


Charly na Nina abahanzikazi bamaze kubaka izina mu muziki nyarwanda, kuri ubu aba bahanzikazi bafite indirimbo nshya bise Zahabu, ari nayo yatumye bashyiraho irushanwa ryo gushakisha umuntu uzi kuririmba neza indirimbo yabo Zahabu ubundi bakamuha ibihembo bishimishije.



Nkuko umujyanama w'aba bahanzikazi Muyoboke Alex yabitangarije Inyarwanda.com ndetse bikaba binari ku mbuga nkoranyambaga z’aba bahanzikazi iri rushanwa risaba umuntu uzabasha kuririmba neza kimwe mu bitero bigize indirimbo Zahabu akifata amashusho agashyira kuri Instagram ubundi agataginga (Tag) Charly na Nina kuri Instagran yabo aho bitwa ‘Charlynina_Rwanda’ mbere yo kurushanwa hakazajya habanza ijambo #Zahabuchellenge.

Charly na NinaCharly na Nina bagiye kumurika Album yabo nshya 'Imbaraga'

Uzabasha gutsinda iri rushanwa aririmbye neza igitero cya Charly cyangwa cya Nina muri iyi ndirimbo ‘Zahabu’ azahembwa itike ya VIP mu gitaramo cyo kumurika Album yabo nshya giteganyijwe mu mujyi wa Kigali tariki 1 Ukuboza 2017 ndetse agahabwa n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100000frw) azatangirwa muri iki gitaramo.

Aya marushanwa yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 5 Ukwakira 2017 azasozwa tariki 30 Ukuboza 2017 buri bucye hakaba igitaramo cyo kumurika iyi Album yabo nshya bise ‘Imbaraga’ izamurikwa mu gitaramo giteganyijwe kuba tariki 1 Ugushyingo 2017. Iri rushanwa rikaba ritangiye mu gihe iyi ndirimbo ‘Zahabu’ baherutse gukora ikomeje gucurangwa ahantu hanyuranye hacurangirwa muzika mu Rwanda, ikaba imwe mu zigezweho muri iyi minsi.

REBA HANO IYI NDIRIMBO 'ZAHABU' YA CHARLY NA NINA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND