RFL
Kigali

Charly na Nina bashyize hanze indirimbo ‘I DO’ bahuriyemo na Bebe Cool wanaririmbye mu kinyarwanda–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/04/2018 8:40
13


Mu minsi ishize nibwo abahanzikazi Charly na Nina batangaje ko bagiye gushyira hanze indirimbo yabo nshya ‘I do’ iyi ikaba indirimbo bakoranye n’umuhanzi w’icyamamare Bebe Cool, iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo yumvikanamo uyu mugabo w’icyamamare muri Uganda aririmba ikinyarwanda kimwe mu dushya tw’iyi ndirimbo.



Ubundi inkuru yari igezweho y’aba bakobwa ni uko hari indirimbo yabo na Sheebah Karungi bavanywemo bagasimbuzwa Bruce Melody ibyo bo batangaje ko ntacyo bibatwaye cyane ko indirimbo yari iya Sheebah bityo kuba yabakuramo ntakibazo ahubwo bo batangaza ko barajwe ishinga n’indirimbo yabo bwite arinayo bakoranye na Bebe Cool bakayita ‘I Do’ arinayo bashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mata 2018.

charly na NinaCharly na Nina ndetse na Bebe Cool mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo

Iyi ndirimbo nubwo ari iyaba bahanzikazi ba hano mu Rwanda yakorewe ijana ku ijana muri Uganda yaba mu buryo bw’amajwi cyane ko amajwi yayo yatunganyijwe na Producer Ronny ukorera muri Power Records mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Sasha Vybz uyu we unamenyerewe mu gukorera aba bahanzikazi amashusho y’indirimbo.

REBA HANO INDIRIMBO ‘I DO’ YA CHARLY NA NINA BAFATANYIJE NA BEBE COOL


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugeza 6 years ago
    Indirimbo nimbiiii kurwego rukabije hahandi nyirebye ikanananira kuyirangiza. video ni fake kuburyo numunyarwanda ugitangira gukora video atariyi yakora. Murimake mwakoze ibintu nkibyaba underground ariko nabo batarabinaha. Mumeze nka underground zI Burundi cyangwa ibugande.
  • yvette6 years ago
    Ni sawa iyi ndirimbo kbs great job ibikobwa
  • Morigho6 years ago
    Indirimbo mbi kuva Nava kurucuncu ndakabaroga! Yemwe badamu mwe murushye ntaho muragera rwose. Uziko na Davydenko atakora indirimbo iri kurwego rubi nkuru?
  • eric6 years ago
    @Mugeza gabanya ishyari umenya ari Muyoboke wagutumye iyi indirimbo irarenze iyi ni hit y'umwaka
  • fifi6 years ago
    muradukosoye Charly na Nina abakobwa ba mbere mu Rwanda ndabikundira
  • Dennis6 years ago
    Muyobo,, uvuze ukuri nimbi pe sinziza jyewe ndabizera ko anytime bafte ubushoboz bwo gukor big hit here but now aaaaaa uwo Mugabo yisararishijemo yabahemukie gusa uwo mugabo mwatanye nagabanye isebanya kuko hose ari kubakomesha I know. (Sorry)
  • Mukiza 6 years ago
    Uyu muntu uriguhinduranya amazina akaza kuruka muri comments ngo iyi ndirimbo nimbi nagirango nkubwire ahubwo niwowe mubi umutima wawe wuzuyemo urwangano nishyari . Bene nkamwe nimwe mwakoze genocide
  • Minega6 years ago
    Indirimbo mbi cyane video mbi cyane yakorewe ahantu hamwe naho has a nabi wagirango ni decoration yabana bari gufeta anniversaire rwampara, imiririmbire mibi cyane amajwi akoze nabi cyane mbese murimake mukoze mwirugu.
  • Muramwawe6 years ago
    Nice song! Abapinga ndumva atarigusa banatumwe
  • Kalisa6 years ago
    Iyi murambeshye cyane.
  • 6 years ago
    Icurangitse pe aba bakecuru ndsbona bagiye kugaca muri EA
  • Mucogoza5 years ago
    Ntaburyohe. Ibishye byihariye.
  • jean5 years ago
    wowe Mucogoza vana ishyari aho wa gahunguwe ntukagirire ishyari abakobwa bari gukora ibintu birenze aba bakobwa east Africa murayitigishije mbakunda kubi





Inyarwanda BACKGROUND