RFL
Kigali

Charly na Nina bari kumwe na Dj Pius bakoreye igitaramo ‘Rwanda Connect’ i Kampala –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/04/2018 8:37
0


Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 14 Mata 2018 mu mujyi wa Kampala mu kabyinirio ka Atmosphere habereye igitaramo gikomeye aho Dj Pius ndetse n’itsinda rya Charly na Nina basusurukije abasohokeye muri aka kabyiniro mu gitaramo kiswe ‘Rwanda Connect’ kigamije gusabanisha abanyarwanda baba muri Uganda.



Muri iki gitaramo kandi hagaragayemo umunyarwenya Nkusi Arthur ndetse na Vj Mupenzi umwe mu bahanga hano mu Rwanda mu bavangavanga imiziki yaba mu buryo bw’amajwi cyangwa bw’amashusho. Charly na Nina ndetse na Dj Pius bashimishije bikomeye abari bitabiriye iki gitaramo banakomeza kuzamura ibendera rya muzika y’u Rwanda hanze y’igihugu cyane ko ibi ari bimwe mu byamamaza umuziki w’u Rwanda.

Iki gitaramo kitabiriwe n'abantu banyuranye bakunze gusohokera muri aka kabyiniro ndetse n'abandi bari baje kwihera ijisho aba bahanzi bari bavuye mu Rwanda cyane ko akabyiniro kari kakubise kuzuye. Usibye aba banyarwanda bari muri iki gitaramo ariko kandi hagaragaye n'abandi nka Allan Toniks, Alex Muhangi umunyarwenya ukomeye muri Uganda bari baje kwifatanya n'aba bahanzi bari bavuye mu Rwanda.

charly na NinaVj Spinny umusore w'umunyarwanda wamamaye mu kuvangavanga imiziki muri Ugandacharly na NinaDj Pius ku rubyinirodj piusDj Pius yahamagaye Allan Toniks ku rubyiniro ngo bafatanye indirimbo bahuriyemo 'Private Party'charly na NinaUmunyarwenya Nkusi Arthur yari muri iki gitaramocharly na NinaNinacharly na NinaCharlycharly na NinaCharly na Ninacharly na NinaAbantu bari bitabiriye ku bwinshicharly na NinaCharly na Nina bazamuye ku rubyiniro Alex Muhangi asinahAsinah Erra yari muri iki gitaramo charly na NinaVj Mupenzi na Vj Spinny ni bo bacurangiraga abari aho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND