Mu gicuku cyo kuri iki cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017 ni bwo abahanzikazi Charly na Nina bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo nshya bise ‘Mfata’ nyuma y’iminsi mike bashyize hanze amajwi y'iyi ndirimbo.
Mu mashusho y’iyi ndirimbo higanjemo imbyino za kizungu n’imyambarire igezweho muri iyi minsi. Aba bahanzikazi bashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe hakitezwe indirimbo bamaze iminsi bakoreye muri Nigeria. Amashusho y’indirimbo ‘Mfata’ yageze hanze, yakozwe na producer Meddy Saleh usanzwe akorana n'abahanzi bakomeye bo mu Rwanda.
Charly na Nina mu mbyino zidasanzwe zigaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo
Mfata ni imwe mu ndirimbo ziri kuri Album ya mbere y’aba bahanzikazi izaba iriho izindi ndirimbo zakunzwe zirimo; Indoro, Mwenyura,Agatege,Face to face, Owooma n’izindi nyinshi zagiye zikundwa ndetse n’izo bakiri gukora.
TANGA IGITECYEREZO