Mu minsi ishize ni bwo abahanzikazi Charly na Nina bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Ghana aho bagiye gukorana indirimbo n’umuhanzikazi w’icyamamare muri Ghana witwa MZ Vee. Mu gihe cy’icyumweru bazamara muri Ghana, Charly na Nina bakomeje kugenda bahura na benshi mu bahanzi b’ibymamare muri Afrika.
Ku ikubitiro aba bahanzikazi bagiye muri Ghana bagiye gukorana indirimbo na Mz Vee bakaba baragaragaye bahuye na Mayorkun uyu w’icyamamare muri Nigeria, ubwo Inyarwanda.com twaganiraga na Nina umwe mubagize iri tsinda yatangarije umunyamakuru ko uyu musore bahuye busanzwe kuko abahanzi bo muri Nigeria bakunda cyane kugenda muri Ghana bityo bakaba ariho bahuriye.
Charly na Nina bari kumwe na Mayorkun wo muri Nigeria
Usibye uyu ariko aba bahanzikazi kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2018 bagaragaye bari kumwe n’umwe mu bahanzi bakomeye muri Ghana Magnom, uyu akaba anaherutse mu Rwanda aho yakoreye igitaramo muri Kigali Serena Hotel, uyu nawe nkuko Nina yabidutangarije bakaba bahuye nk’abahanzi ba muzika baraganira bagira na byinshi bungurana nk’ibitekerezo.
Aba bahanzikazi kandi bahuye na Magnom
Kukijyanye n’indirimbo aba bahanzikazi bagiye muri Ghana bagiye gukora Nina wo muri iri tsinda yabwiye umunyamakuru ko ubu batangiye gahunda za studio ndetse kuri uyu wa Kane bakaba bagombaga gusubira muri studio kugira ngo barangizanye na Mz Vee umushinga w’indirimbo bari gukorana.
TANGA IGITECYEREZO