RFL
Kigali

Charly na Nina bagiye gukora igitaramo cyo kumurika Album yabo ya mbere ‘Imbaraga’

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/10/2017 9:48
0


Charly na Nina ni itsinda ry’abahanzikazi babiri b’abanyarwanda bamaze kubaka izina muri muzika nyarwanda, aba bakoze indirimbo zagiye zikundwa kuri ubu bagiye gukora igitaramo cyo kumurika ‘Album’ ya mbere yabo aho bamaze gushyira hanze itariki iki gitaramo kizaberaho.



Aba bahanzi bamamaye cyane mu ndirimbo Indoro bakoranye na Big Fizzo magingo aya ni bamwe mu bahanzikazi bagezweho mu Rwanda, aba bari mu batumirwa cyane mu bitaramo binyuranye kubera ko bafite abafana batari bake. Charly na Nina bakoze ibitaramo binyuranye byaba imbere hano mu gihugu ndetse no hanze yacyo aho bagiye mu bihugu bitandukanye birimo Uburundi, Uburayi, Centre Africa n’ahandi bagiye bajya gutaramira.Charly na NinaCharly na Nina

Kuri ubu rero aba bahanzikazi bamaze gushyira hanze itariki bazakoreraho igitaramo cyo kumurika Album yabo ya mbere, aha bakaba bazayimurika tariki 1 Ukuboza 2017. Icyakora amakuru bashyize hanze yo ntiyemeza neza aho iki gitaramo kizabera cyangwa andi makuru menshi. Muyoboke Alex umujyanama w’aba bakobwa we yabwiye Inyarwanda.com ko amakuru arambuye kuri iki gitaramo bazayatangaza mu minsi iri imbere gusa ubu bakaba bifuje kumenyesha abantu ko igitaramo gihari ndetse n’igihe kizabera.Charly na NinaAya niyo makuru y'iki gitaramo yagiye hanze

Iyi Album ya mbere ya Charly na Nina yitwa ‘Imbaraga’ ikazaba iriho indirimbo nka Bye Bye, Indoro, Agatege, Owooma, Face to Face, Mfata,Zahabu n’izindi batarashyira hanze byitezwe ko zizahita zuzuza indirimbo icumi (10) zizaba ziri kuri iyi Album.

REBA HANO INDIRIMBO ZAHABU CHARLY NA NINA BAHERUTSE GUSHYIRA HANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND