RFL
Kigali

Charly na Nina bageze i Bruxelle-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/05/2018 18:45
4


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 3 Gicurasi 2018 ni bwo Charly na Nina bahagurutse mu Rwanda berekeza mu Bubiligi aho bagomba gutaramira kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Gicurasi 2018, ku mugoroba wo kuri uyu wa 3 Gicurasi 2018 aba bahanzikazi bari bageze mu gihugu cy’Ububiligi aho bageze saa kumi n’imwe n’igice (17:30).



Aba bahanzikazi bakigera mu Bubiligi bakiriwe na Dj Flo umunyarwandakazi w’umuhanga mu kuvangavanga imiziki mu tubyiniro two mu Bubiligi ari naho yibera. Nyuma yo kubakira ku kibuga cy’indege akabageza aho bagomba gucumbika aba bahanzikazi nta kuruhuka bahise berekeza mu myiteguro y’igitaramo (Repetition) cyane ko basigaranye iminsi mike ngo igitaramo kibe kandi bazakora igitaramo mu buryo bwa Live.

Aba bakobwa bagombaga kujyana na Makanyaga Abdul batangaje ko we yamaze kugenda mbere bakaba bamusanzeyo. Aba bahanzikazi ariko kandi n'ubwo bari bushyikire mu Bubiligi mu by’ukuri bagiye gukora ibitaramo mu bihugu binyuranye by’Uburayi.

charly na NinaCharly na Nina bakigera mu Bubiligi bakiriwe na Dj Flo

Ku ikubitiro ibi bitaramo bizatangirira i Bruxelles mu Bubiligi ku itariki ya 5 Gicurasi 2018, bikomereze mu mujyi wa Lille mu Bufaransa ku wa 11 Gicurasi; nyuma yaho bazahita bataramira n’i Paris ku ya 12 Gicurasi 2018, basusurutse n’abatuye i Genève mu Busuwisi ku wa 26 Gicurasi ari naho Makanyaga azagarukira bitewe n’izindi gahunda zizaba zimutegereje mu Rwanda.

Charly na Nina ku itariki ya 2 Kamena bazaririmbira i Stockholm muri Suède; ku ya 9 Kamena bajye mu mujyi wa Copenhagen muri Danemark, hanyuma ku ya 16 Kamena bakorere igitaramo mu Buholandi. Urugendo rw’ibi bitaramo byo ku mugabane w’i Burayi bazarusoreza mu Budage ku itariki ya 26 Kamena 2018.

charly na NinaCharly na Nina mu Bubiligi

Mu kiganiro n'aba bahanzikazi batangarije Inyarwanda.com ko uretse ibi bitaramo hari n’ibindi bishobora kuziyongeraho bitewe n'uko bazagenda bumvikana. Badutangarije ko bazagaruka mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2018 aho bazaba baje gukomeza gahunda zabo za muzika. Nk'uko babibwiye Inyarwanda.com ngo basigiye abakunzi babo indirimbo yabo nshya ‘I Do’ bakoranye na Bebe Cool bityo ngo ntabwo basize mu irungu abakunzi babo cyane ko na byinshi bizagenda bibera i Burayi bazagenda babibasangiza.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CHARLY NA NINA MBERE YUKO BAHAGURUKA MU RWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Belyse5 years ago
    Ariko Muzehe Makanyaga ko batamwerekana aho arahari? yaraje? ko batamwerekena?abenshi niwe tunyotewe ngo atwibutse ibihangano bye by'ubuhanga
  • Nana5 years ago
    Mana aba bakobwa bazige kwambara pe.akenshi bambara ibintu bitajyanye.cg ibigaragara ko biri cheap.sinon courage muri byos
  • frank5 years ago
    njye nyotewe no kubona charly na Nina ndabakunda cyane since day one Ku was gatandatu muzadutwika pe
  • Bimawuwa5 years ago
    Baba bari busy cyane iyo baganira na media igihe cyose bavuga ko baba bari mukazi njye none nkibaza ese akazi bakora nakahe? iyo uvuze ngo ufite akazi nukuvuga ko ukora ukishurwa ukariha umusoro. ubwo bashobora kwerekana umusoro wu mwaka ushize batanze.





Inyarwanda BACKGROUND