RFL
Kigali

CHARLY na NINA basuye Ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi banabonana na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe

Yanditswe na: Nkurunziza Gustave
Taliki:15/03/2017 23:12
4


Abahanzikazi b'Abanyarwanda Charly na Nina muri iyi minsi bari ku mugabane w'Uburayi mu rwego rwo gukora ibitaramo mu bihugu bitandukanye batumiwemo.



Muri urwo rugendo barimo rero, uyu munsi banasuye Ambasade y'u Rwanda mu gihugu cy'u Bubiligi ndetse banabonana na Ambasaderi Olivier NDUHUNGIREHE uhagarariye u Rwanda muri kiriya gihugu.

Aba bahanzikazi bakaba batangaje ko banejejwe no gusura Ambasade y'igihugu bakomokamo ndetse ko Ambasaderi ubwe ari we wabakiriye. Bagize bati: "Twasuye Ambasade yacu kugira ngo tumenye neza amateka y'igihugu twaje gutaramiramo, ambasaderi akaba yatwakiriye neza akaba ari ibintu byadushimishije cyanee"

Aya ni amafoto yabo muri urwo ruzinduko:

 

Charly na Nina bari kumwe na Ambasaderi Nduhungirehe Olivier

 Charly na Nina muri Ambasade 

Charly na Nina

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yatangaje ko Charly na Nina ari abahanzi bafite impano n'uburanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • joel7 years ago
    yooo ndabakunda bakobwa beza Nina ateye neza cyane weee
  • gold7 years ago
    cyakora kugenda murabishoboye pe akarenge kazashya
  • GASONGO7 years ago
    BAZI KWIBONEKEZA TU
  • DJ TYGA7 years ago
    CYAKORA ABABAKOBWA BATEYE UBUSAMBO





Inyarwanda BACKGROUND