RFL
Kigali

Charly (Charly na Nina) n'impanga ye bakoze ibirori binogeye ijisho byo kwizihiza isabukuru y'amavuko-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/11/2018 11:20
10


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ugushyingo 2018 Charly wamamaye cyane mu itsinda ahuriyemo namugenzi we Nina yizihazaga isabukuru yahuriyeho n'impanga ye Joyce mu birori bibereye ijisho byabereye mu mujyi wa Kigali. Ibi bikaba ari ibirori byabereye imbere y'umubyeyi w'aba bakobwa, abavandimwe ndetse n'inshuti zabo.



Mu bitabiriye ibi birori byari biboneye ijisho hari higanjemo inshuti z'aba bakobwa b'impanga, Umubyeyi wabo, abavandimwe babo yewe ariko nabandi bantu banyuranye bamenyaniye na Charly mu muziki wa hano mu Rwanda. ibi birori byari biteguye neza wabonaga bigamije guhuza aba bantu banyuranye bakamenyana yewe bagasangira ariko kandi banifuriza isabukuru nziza aba bakobwa bizihizaga umunsi mukuru w'amavuko yabo.

Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Charly yashimiye bikomeye abantu bose bitabiriye ibi birori anashimira by'umwihariko umuryangowe, inshuti ze yewe n'abavandimwe yungukiye mu muziki, uyu muhanzikazi yabwiye umunyamakuru ko kuri iyi nshuro bahisemo guhuza inshuti zabo n'umuryango mu buryo bwo kwagura umuryango.

Nyuma yo gusangira ndetse no kuganira aba bakobwa b'impanga bahawe akanya bakata umutsima ndetse bawusangira n'inshuti n'abavandimwe arinako bafataga amafoto y'urwibutso, bimwe mu by'ingenzi byaranze ijoro ry'ibi birori.

Charly na Nina

Charly na Nina

Lucky Nzeyimana yahuye n'umubyeyi wa Charly

Charly na Nina

Charly na Nina

Charly na Nina

Bafatanyije n'umubyeyi wabo bakatanye umutsima

Charly na Nina

Charly na Nina bafatanye ifoto nabo mu muryango

Charly na Nina

Charly na Nina

Charly na Nina

Charly na Nina

Charly na Nina

Charly na Nina

Charly na Nina

Charly na Nina

Bafatanye amafoto y'urwibutso

Charly na Nina

Byari ibyishimo

Charly na Nina

Charly n'impanga ye bari bateguriwe umutsima wanditseho amazina yabo

REBA HANO MU MASHUSHO UKO IBI BIRORI BYARI BYIFASHE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndababaye5 years ago
    Ngaho da! Uriya mu maman ni impanga ya charlotte??? Yewe disi babakobwa sabana waga!
  • Garnique5 years ago
    Agira impanga se burya, ko mbona atayikoza?
  • Gasani5 years ago
    Shyari na nyina disii! Uziko arabakecuru wa?? Ndebera umubyeyi wimpanga ye uko angana ! Ntanubwo ari kumwikoza, ari kwibyinisha utuntu twubushyanutsi mugihe undi yiturije! Ko mutatubwiye se imyaka yujuje wa? Nawe ni mirongwine 40 nka nina mugenzi we Eeeh nako ngo ni mirongwitatu nine da 34 niko umuntu numvise avuga.
  • Ngoga5 years ago
    @Gasani ndumva ubafitiye ifitina kandi bo bibereye mu bitori byabo. ndakeka batanakwitayeho kuko ntibanakuzi. yewe ntan undi ukuzi uretse Imana yonyine nayo yumijwe n uko satani akugotesheje umutima wijimye. Ngaho rero reba ibyawe abo bo ntimuri murwego rumwe ntibinateze. kora ibyawe ubundi uzinge umurizo ucike feri.✌ Congz to you Charly and your twin, all the best.
  • G5 years ago
    @ngonga, ifitina?? Uziko ukuri kuryana badi!? Ifitina kuko mvuze ko uyumukobwa akuze? Cga ifitina kuko mugenzi we ari muri za 40? Cga kuko mvuze ko avukana nuriya mubyeyi umuri impande? Haah uti ntibanyitayeho? Gute subundi banyitaho? Nsobanurira impamvu baza kunyitaho rwose. Hanyuma uti ndebe ibyanjye? Yego rwose ibyanjye ndabireba gusa nibyanditse kunyarwanda ndabireba uvuze ko nyirurugo yapfuye siwe uba umwishe. Kandi kuba bashaje byo niko kuri, naho kuba tutari murwego rumwe, rwose nubwo utanzi ariko sindi murwego rumwe nabo peeee yewe nubwo umuntu atazi imbere he uko hameze, ariko sinteze no kuzajya murwego rumwe nabo rwose. Ahasigaye rero ntiwambwira kuzinga umurizo utawugira. Nkuko umbwiye kuzinga umurizo nkagenda, nizere ko wawunzingishije uwawe wamaze kuwuzinga.
  • willy5 years ago
    ka Charly ni keza ndagakunda ubona kicisha bugufi inzobe yawe iraka
  • 5 years ago
    Yooo ni byiza disi,isabukuru nzizaaaa
  • Didi5 years ago
    Ariko kuki abantu mwangana koko! Nkawe uvuga ngo ni abakecuru nonese kugira imyaka myinshi ni icyaha? Hanyuma se wowe wibaza ko uzaguma aho uri ntusaze!!! Ni danger mureke urwangano ntacyo rwabagezaho
  • Ain5 years ago
    Happy birthday bou rata ndakwikundir
  • charles5 years ago
    Mbabazwa cyane n'abantu batagira urukundo cg ishyari ryiza. Nkawe wiyita GASANI ishyari ribi ryawe ntaho rizakugeza uretse kwiyahura,gerageza ukure mu mu mutwe . Ubusanzwe umuntu aravuka ,agakura ,igihe cyagera agatabaruka biba byiza iyo ku isi asize ibyiza, cyane urukundo, ese wowe ko ishyari rikwishe uzasiga iki? ngo ni agakecuru,yamaze wowe se uzahora uri uruhinja? rata bakobwa beza turabakunda Courage!!





Inyarwanda BACKGROUND