Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ugushyingo 2018 Charly wamamaye cyane mu itsinda ahuriyemo namugenzi we Nina yizihazaga isabukuru yahuriyeho n'impanga ye Joyce mu birori bibereye ijisho byabereye mu mujyi wa Kigali. Ibi bikaba ari ibirori byabereye imbere y'umubyeyi w'aba bakobwa, abavandimwe ndetse n'inshuti zabo.
Mu bitabiriye ibi birori byari biboneye ijisho hari higanjemo inshuti z'aba bakobwa b'impanga, Umubyeyi wabo, abavandimwe babo yewe ariko nabandi bantu banyuranye bamenyaniye na Charly mu muziki wa hano mu Rwanda. ibi birori byari biteguye neza wabonaga bigamije guhuza aba bantu banyuranye bakamenyana yewe bagasangira ariko kandi banifuriza isabukuru nziza aba bakobwa bizihizaga umunsi mukuru w'amavuko yabo.
Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Charly yashimiye bikomeye abantu bose bitabiriye ibi birori anashimira by'umwihariko umuryangowe, inshuti ze yewe n'abavandimwe yungukiye mu muziki, uyu muhanzikazi yabwiye umunyamakuru ko kuri iyi nshuro bahisemo guhuza inshuti zabo n'umuryango mu buryo bwo kwagura umuryango.
Nyuma yo gusangira ndetse no kuganira aba bakobwa b'impanga bahawe akanya bakata umutsima ndetse bawusangira n'inshuti n'abavandimwe arinako bafataga amafoto y'urwibutso, bimwe mu by'ingenzi byaranze ijoro ry'ibi birori.
Lucky Nzeyimana yahuye n'umubyeyi wa Charly
Bafatanyije n'umubyeyi wabo bakatanye umutsima
Charly na Nina bafatanye ifoto nabo mu muryango
Bafatanye amafoto y'urwibutso
Byari ibyishimo
Charly n'impanga ye bari bateguriwe umutsima wanditseho amazina yabo
TANGA IGITECYEREZO