RFL
Kigali

Charly&Nina, Riderman,Urban Boys,Washington na Dj Pius bahuriye mu ndirimbo bise ‘Sinzicuza’– YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/10/2017 14:55
0


Hari hashize iminsi hadakorwa indirimbo zihuriramo ibyamamare muri muzika, abagiye babigeragezaga basaga naho muri iyi minsi babiretse, icyakora ubu hamaze kuza undi mugabo winjiye mu gukorana n’abahanzi muri ubu buryo ahera ku ndirimbo ‘Sinzicuza’ ihuriwemo n’abahanzi nka; Charly&Nina, Riderman, Urban Boys na Dj Pius.



Seka Lee Emmanuel uzwi ku izina rya Number Uno kuri ubu yinjiye muri muzika muri ubu buryo aho azajya ahuriza abahanzi mu ndirimbo nkuko yabitangarije Inyarwanda.com ngo mu minsi ishize yinjiye muri muzika afasha Bull Dogg gusa kubera ubwumvikane buke bwaje kubamo baratandukanye bituma atekereza uko yakomeza gufasha abahanzi nyarwanda atongeye kugira uwo yibandaho muri rusanges.NUMBER UNONumber Uno niwe wakoresheje iyi ndirimbo

Uyu wahoze ari umujyanama wa Bull Dogg mu minsi ishize yatangiye kwinjira muri muzika ubwo yubakaga akabyiniro kari mutugezweho muri Kigali kubatse muri SunCity Hotel i Nyamirambo. Usibye akabyiniro ariko uyu mugabo yongeye kugaragaza ubushake bwo gufasha abahanzi yubaka inzu yo gufatiramo amashusho nayo yubatse muri iyi hotel ibarizwa ku ryanyuma i Nyamirambo.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO SINZICUZA

Nyuma y’ibi byose ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com uyu mugabo yatangaje ko uburyo bushya yinjiyemo ari ugufasha abahanzi mu gukora indirimbo zibahuza yaba mu buryo bw’amajwi ndetse n’uburyo bw’amashusho nyuma yayo agahita anayikorera (promotion) akayamamaza ku buryo bushoboka bwose.NUMBER UNOiki cyumba bafatiramo amashusho y'indirimbo nicyo yubakiye abahanzi

Usibye ibi ariko uyu mugabo yatangaje ko azajya agerageza no gukorana n’abahanzi bo hanze kuri iyi nshuro akaba yarahereye kuri Washington wanakoze iyi ndirimbo gusa mu zindi ndirimbo  ngo harinabandi azajya akorana nabo.

Amashusho y’iyi ndirimbo nkuko byatangajwe n’uyu mugabo wayikoze ngo aratangira gufatwa mu minsi iri imbere ku buryo adatinda kujya hanze.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA 'SINZICUZA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND