Hari hashze iminsi abahanzi barimo Charly& Nina, Dj Pius na Farious bakorera ibitaramo ku mugabane w’Uburayi aho babisoje muri iyi weekend. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 21 Werurwe 2017 ni bwo bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe gusa amakuru twabonye ni uko Dj Pius yasigaye ku mugabane w’Uburayi muri gahunda z’akazi.
Umunyamakuru wa Inyarwanda.com wasanganiye aba bahanzi ku kibuga cy’indege i Kanombe, akibura Dj Pius yegereye Muyoboke Alex umujyanama wa Charly na Nina wari uri kumwe na Dj Pius. Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com yatangaje ko Dj Pius asigaye gato mu Budage aho hari gahunda asigayemo zijyanye n'akazi ke ka muzika.
Mu gihe gito Farious azamara mu Rwanda biteganijwe ko ashobora kuhakorera ibitaramo binyuranye asogongeza abafana be kuri Album ye nshya agiye gushyira hanze, ibi bitaramo bikazarangira tariki 30 Mata 2017 ubwo azaba amurikira iyi Album i Burundi. Farious akaba azanye na Charly&Nina bari bamaze igihe bataramira i Burayi mu bitaramo byebereye mu Bubiligi, Ubufaransa n’Ubusuwisi mu gihe cy’ibyumweru bitatu bamaze kuri uyu mugabane.
REBA HANO AMAFOTO UBWO BAGERAGA KU KIBUGA CY’INDEGE I KANOMBE:
Muyoboke Alex yari akumburanye n'imfura yeBose bakigera ku kibuga cy'indegeBig Fizzo ari i Kigali mu kumurika Album ye nshya mbere yuko ayimurikira i BurundiCharly na Nina bakigera ku kibuga cy'indegeCharly na Nina kumwe na Farious bageze i Kigali bafite umunaniro mwinshi
TANGA IGITECYEREZO