RFL
Kigali

Charly & Nina na Farious bageze i Kigali, naho Dj Pius asigara i Burayi –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/03/2017 14:49
4


Hari hashze iminsi abahanzi barimo Charly& Nina, Dj Pius na Farious bakorera ibitaramo ku mugabane w’Uburayi aho babisoje muri iyi weekend. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 21 Werurwe 2017 ni bwo bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe gusa amakuru twabonye ni uko Dj Pius yasigaye ku mugabane w’Uburayi muri gahunda z’akazi.



Umunyamakuru wa Inyarwanda.com wasanganiye aba bahanzi ku kibuga cy’indege i Kanombe, akibura Dj Pius yegereye Muyoboke Alex umujyanama wa Charly na Nina wari uri kumwe na Dj Pius. Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com yatangaje ko Dj Pius asigaye gato mu Budage aho hari gahunda asigayemo zijyanye n'akazi ke ka muzika.

Mu gihe gito Farious azamara mu Rwanda biteganijwe ko ashobora kuhakorera ibitaramo binyuranye asogongeza abafana be kuri Album ye nshya agiye gushyira hanze, ibi bitaramo bikazarangira tariki 30 Mata 2017 ubwo azaba amurikira iyi Album i Burundi. Farious akaba azanye na Charly&Nina bari bamaze igihe bataramira i Burayi mu bitaramo byebereye  mu Bubiligi, Ubufaransa n’Ubusuwisi mu gihe cy’ibyumweru bitatu bamaze kuri uyu mugabane.

REBA HANO AMAFOTO UBWO BAGERAGA KU KIBUGA CY’INDEGE I KANOMBE:

charly na ninaMuyoboke Alex  yari akumburanye n'imfura yecharly na Ninacharly na ninaBose bakigera ku kibuga cy'indegecharly na ninaBig Fizzo ari i Kigali mu kumurika Album ye nshya  mbere yuko ayimurikira i Burundicharly na NinaCharly na Nina bakigera ku kibuga cy'indegecharly na Ninacharly na ninacharly na Ninacharly na Ninacharly na NinaCharly na Nina kumwe na Farious bageze i Kigali bafite umunaniro mwinshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Reka ntacyo bavanteyo gusa bariye umunyenga windege
  • faustin 7 years ago
    Bravo sisters!Go ahead may GBU
  • austin7 years ago
    aliko uliyamukobwa usa nabatinganyikazi yambayumupira wigisilikare namafumés ningofero yumukara, kwahora abaherekeza ahobagiye hose abarikumwe nabo muzamurebe mumafotoyose abayateyemo, we bapfaniki cg nawe ni manager or producer??????? ibye byaranyobeye
  • Nounou7 years ago
    Itiku Ni shyari biraha muri comments





Inyarwanda BACKGROUND