RFL
Kigali

Charly&Nina, Dj Pius na Big Fizzo bataramiye mu Busuwisi bahasoreza urugendo rwabo i Burayi –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/03/2017 10:47
11


Abahanzi b’abanyarwanda Charly&Nina na Dj Pius bagiye kuzuza ibyumweru bitatu bari k'umugabane w’Uburayi aho bakoreye ibitaramo bitatu nkuko babiteganyaga, aba bahanzi bataramiye mu bihugu binyuranye by’i Burayi basoreje ibitaramo byabo i Geneve mu Busuwisi.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2016 ni bwo aba bahanzi bataramiye abantu batari bake bitabiriye igitaramo cyabo mu Busuwisi bahita bashyira akadomo ku rugendo bakoreraga i Burayi. Ubu nyuma yuko bataramiye mu Bubiligi ndetse no mu Bufaransa bagasoreza mu Busuwisi bagiye kugaruka mu Rwanda usibye Farious cyangwa Big Fizzo nkuko azwi  usanzwe yibera i Burayi.

Charly na Nina bagiye gukomeza gutegura ibikorwa binyuranye bya muzika arinako Dj Pius nawe akomeza gukurikiranira hafi iby’irushanwa arimo rya Zziza Awards aho indirimbo ‘agatako’ yakoranye na Dr Jose Chameleon ihatana muri ibi bihembo nka Best Collabo of The Year muri Uganda, arinako uyu mugabo azaba akomeza ibikorwa bye bya muzika.

Aba bahanzi byitezwe ko bagera mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2017 niba ntagihindutse kuri gahunda z’urugendo rwabo nkuko amakuru ava i Burayi aho bari abitangaza.

AMAFOTO:

charly na Ninacharly na Ninacharly na Ninacharly na NinaCharly na Nina bibukije abanyarwanda baba i Burayi gushayayaDj Piuscharly na NinaDj Pius yabasanze ku rubyinirocharly na NinaCharly na Nina na Farious ku rubyinirocharly na NinaAbafana bafataga amafoto y'urwibutso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • theotime7 years ago
    Keep it up our msanis CH&nina
  • GASONGO7 years ago
    Ubu rero mugiye kutubeshya Ngo hari abafana ibihumbi n'ibihumbi kandi mbona batarenze 50. Ese ubundi aba bakobwa batiyambitse ubusa nago bagaragara neza kurubyiniro? Harya Ngo bakuyemo Knowless? Naba nawe yubatse urugo. Ababo amaherezo yabo ndabona atari meza, cyakora bazi kwibonekeza
  • 7 years ago
    Nukuririmbira abantu ba5 , uwitwa Karekezi wabatumiye mububirigi we yarahombye abeshya ngo azazana impala
  • kiki7 years ago
    cyokora biyambika ubusa pe ariko se iyi salle yo ingana nigipfunsi bayiririmbiyemo gute yayayyyy uwabatumiye rwose yahombye byo
  • Clement 7 years ago
    vrema muvuge mubireke ababakobwa barabizi ntanumukobwa wabakurikira murikigihugu......nimba arinishyali pole sana....love so much abachr....congz vrema...naho ibya knowless ahhhhhh ntawutakubaka urugo....wese yambaraga ate ra...mwagiyemureka kuvuga ibidahuye...ntanubwo knowless yabafungura imishumi zinywetozabo. yabarusha mukorogo
  • iris7 years ago
    ubu umukobwa muzima ajya kuri stage yambaye isutiye gusa. sha ndababaye kubona umukobwa mugenzi wanjye yigira uku
  • ikirezi7 years ago
    ndumiwe koko isutiya gusa Mani
  • nn7 years ago
    Kuki abantu babazwa n'imitwaro batikoreye koko, ukajyaho ugahangayika ngo baririmbiye abantu 5 ngo salle nto. ibyo koko biba bibatwaye iki, mwagiye mukura amaboko mu mifuka mu gakora business zanyu, mukareka kwivanga
  • Dadidi7 years ago
    Mufite amajwi meza , n ubushake bwo gutera imbere,muri nabeza rwose,ariko mwambara nabi pe.
  • ndumunarwanda7 years ago
    ariko nkabantu bavuga ngo salle yanganaga n'igipfunsi, ngo kuririmbira abantu batanu n'ibindi muba mwaje cg se muba mufite amakuru nyayo nibura cg ni bla bla bla gusa? njye waruhari ndabamenyesha ko salle yari nini bihagije abantu nabo bari bahari barenze 50 (cfr Gasongo's comment), Charly na Nina baratuyrohereje baririmba live muri make byari byiza (de mon point de vue en tout cas) so mbere yo gupfa kuvuga mujye mubanza mushake amakuru nyayo mureke kuvuga ubusa
  • Ndumiwe 7 years ago
    Wowe wiyise Clement hahahahha ndagusetse cyane rwose. Uti ninde utakubaka urugo wa? Niko ye ni a arabura 2 ngwagire 40ans yabyariye iwabo ntari na proud nkaba paccy nabandi none ngo ninde utakubaka? Uracyeka ko ariwe wanze kurongorwa nyabu? Ngwatege urugore yitwe umubyeyi ubereye urwanda? Yewe ntimukagereranye ibidafite aho bihuriye rwose.





Inyarwanda BACKGROUND