RFL
Kigali

Charly & Nina nyuma yo kwitabira Hipipo Awards bazataramira i Kampala

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/01/2017 10:18
1


Tariki 4 Gashyantare 2017 ni bwo hateganyijwe igikorwa cyo guhemba abahanzi bitwaye neza mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, ibihembo bya Hipipo Awards. Charly na Nina ndetse na Dj Pius ni bamwe mu bahanzi nyarwanda bahatanira ibi bihembo mu byiciro binyuranye. Nyuma yo kwitabira ibi birori aba bahanzi byamaze kwemezwa ko bazataramira i Kampal



Iki ni igitaramo kiswe ‘Rwanda Connect’ giteganyijwe tariki 5 Gashyantare 2017 mu mujyi wa Kampala ahazwi nka Atmosphere Lounge. Ni igitaramo abanyarwanda ndetse n’abagande bakunda uyu muziki ndetse baba mu mujyi wa Kampala bazataramanamo n’aba bahanzi bazaba bari muri uyu mujyi bagiye gutaramira mu gihugu cya Uganda.

charly na nina

Aba bahanzi b’abanyarwanda barimo Charly na Nina ndetse na Dj Pius biteganyijwe kandi ko bazerekeza muri Centre Africa aho bafite ibitaramo tariki 12 na 14 Gashyantare 2017 mu gihe bazaba bavuye Uganda mu birori bya Hipipo Awards tariki 4 Gashyantare 2017. Nyuma yo kuva muri Centre Africa Charly na Nina bazahita berekeza mu Bubiligi bajyanye n’Impala aho bazahaguruka mu Rwanda tariki 27 Gashyantare 2017.

REBA HANO 'FACE TO FACE' INDIRIMBO NSHYA YA CHARLY NA NINA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kii7 years ago
    ba bakobwa naba boss f yarabarenze kabisa nabakire





Inyarwanda BACKGROUND