Irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’ibihugu gikinwa hitabajwe abakina imbere mu bihugu byabo rigomba gutangira kuwa 12 Mutarama kugeza kuwa 12 Gashyantare 2018. Kuri ubu u Rwanda rwamaze gutombora ibihugu bazaba bahatana mu matsinda aho rwisanze mu itsinda C kumwe na Nigeria kimwe n'andi makipe .
Itsinda A ririmo amakipe ane ariyo: Marroc, Guinee, Sudan na Maurtanie. Itsinda B rikaba ririmo amakipe nka: Cote d’Ivoire, Uganda, Zambie na Namibie. Itsinda C ari naryo u Rwanda rurimo rikabamo: Nigeria, Rwanda, Libye na Guinee Equatoriale. Itsinda D ari naryo rya nyuma ririmo: Angola, Cameroon, Congo na Burkina Faso.
Akanama gategura CHAN 2018 kemeje ko imijyi izakira irushanwa ari: Casablanca (Group A), Marrakech (Group B), Tangier (Group C) and Agadir (Group D). Umukino wa nyuma uzakinirwa kuri Mohamed V Complex iri i Casablanca.
U Rwanda rwabonye itike kuwa 12 Ugushyingo 2017 nyuma yo gukuramo Ethiopia ku giteranyo cy'ibitego 3-2. Umukino ubanza niwo watanze uyu musaruro i Addis Ababa.
TANGA IGITECYEREZO