RFL
Kigali

Chameleone yabatirishije umuhererezi we w’amezi 6

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/10/2018 15:53
1


Umunyamuziki Dr. Jose Chameleone n’umufasha we babatirishije umwana wabo w’umukobwa w’amezi atandatu baheruka kwibaruka bahaye izina rya Xara Amani Mayanja.



Uyu muhanzi wakoze indirimbo ‘Wale Wale’ yabatirishije umwana we wa gatanu ku Cyumweru tariki 21 Ukwakira, 2018 mu birori byitabiriwe n’inshuti za hafi, barimo nyina wa Chameleone Poscovia Matovu Mayanja n’abandi.

Chameleone n’umufasha we Daniella Atim Mayanja bombi banditse ku mbuga nkoranyambaga bashima Imana yabanye n'uyu mwana, banashima ababashyigikiye bose. Bati “Turashimira byimazeyo inshuti zifatanije natwe mu muhango wo kubatirisha umwana wacu Xara Amani. Cyari icyumweru Cyiza. Imana ibahe umugisha mwese."

Image result for Chameleone, Wife Daniella Baptize Last Born Xara Amani

Chameleone yabatirishije umwana we wa gatanu

Xara Amani yavutse ku wa 05 Mata, 2018 avukira muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Ni umwana wa gatanu mu muryango wa Chameleone na Atim nyuma ya Alpha, Alba Shine, Amma ndetse na Abba Marcus Mayanja. Ariko kandi n’umwana wa Gatandatu kuri Chameleone kuko afite undi mwana w’umukobwa witwa Ayla Mayanja yabyaye ku mukunzi we w’ahahise Dorotia ufite inkomoko mu Bubuligi.

chameleone

atim

Chameleone n'umufasha we Atim babatirishije umukobwa wabo w'amezi atandatu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mparaye camil5 years ago
    asante rafikiyangu watoto wa bebe kwa mungu mbere ya mapema





Inyarwanda BACKGROUND