RFL
Kigali

Chameleone yirukanye umujyanama we ashinja guhugira mu bupfumu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/09/2018 13:19
0


Umuririmbyi Jose Chameleone mu byangombwa ukoresha Joseph Mayanja yamaze kwirukana umujyanama we Ssalongo Mukiibi Siraje Marake bari bamaze amezi atandatu bakorana. Yamushinje guhugira mu bupfumu.



ChimpLfy yamenye ko Chameleone waririmbye indirimbo nka ‘Champion’ yirukanye uwari umujyanama we, Siraje, mu ntangiriro z’iki cyumweru. Chameleone uri kubarizwa i mahanga yahamagaye ku murongo wa telephone, Siraje amubwira ko yahagaritswe ku mirimo ye.

Chameleone ubu arabarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, agiye kumarayo ukwezi kurenga.

Iki kinyamakuru kivuga ko amakuru cyahawe ari uko umuyobozi w’inzu itunganyamuziki Leone Music Empire ariwe Chameleone yirukanye Siraje amushinja ubunebwe, ikirenze kuri ibyo ngo uyu mujyanama yananiwe no gutegura igitaramo nta kimwe muri uku kwezi.

Ngo Chameleone yahagaritse umubano we na Siraje bitewe n’uko uyu mujyanama we akorana bya hafi n’abapfumu. Ubupfumu ngo ni ikintu Chameleone agendera kure ari nayo mpamvu yahisemo kwirukana uwari umujyanama we.

chameleone

Uwo ni Jose Chameleone ni uwahoze ari umujyanama we Robert Nkuke

Siraje ngo yahoze ari umuhanzi ariko wananiwe n’urugendo rw’umuziki yiyegurira ibyo gukoresha imiti y’ibyatsi bivura. Chimpreports ivuga ko ibi bishoboka ko ari byo byamuteye kuyoboka inzira y’ubupfumu.

Mu bajyanama bose bakoranye na Chameleone, Siraje niwe umaze igihe gito akorana n’uyu muhanzi.

Bivugwa ko Siraje yashoye agera kuri miliyoni 40 z’amashilingi ya Uganda kugira ngo akorane na Chameleone asimbura uwitwa Robert Nkuke[Mutiima] wirukanwe .

Chameleone ni umwe mu banyamuziki bagiye bahinduranya abajyanama babo mu buryo butagiye buvugwaho rumwe, yirukanye Jeff Kiwa, Sam Mukasa, Robert Nkuke [Mutiima], Kinene Fred n’abandi.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA CHAMELEONE YISE 'TATIZO'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND