RFL
Kigali

Jose Chameleone yatakambye yandikira Perezida Museveni asabira imbabazi Bobi Wine

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/08/2018 9:24
0


Dr Jose Chameleone yanditse ibaruwa ifunguye ayinyuza kuri konti ya Facebook igenewe Perezida Yoweli Museveni asabira imbabazi umunyamuziki Bobi Wine umaze iminsi atawe muri yombi hamwe n’abambari be bashinjwa gutunga imbunda no kwangiza imodoka z’abarinda umutekano wa Perezida Museveni.



Bobi Wine amaze iminsi irenga ine ashyirwa ku rupapuro rwa mbere rw’itangazamakuru. Umunsi ku wundi harasohoka inkuru ivuga ku ifungwa rye n’abambari be kugeza ubwo bivugwa y’uko agiye kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare ashinjwa gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ya Uganda. 

Uyu mugabo urupfu rw’umushoferi we rwamukururiye kwisanga imbere ya ferabeto yambitswe amapingu, yijundikwa bikomeye n’inzego z’umutekano kugeza kuri Perezida Museveni wamushinje igitero yagabweho cyikangiza imodoka z’abamurinda. Biragoye kumenya aho uyu mugabo hamwe n’abambari be 33 bafungiye. Museveni yagabweho igitero ubwo bari mu gace ka Arua mu bikorwa byo kwamamaza bashaka usimbura mu Nteko Ishinga Amategeko, Ibrahim Abiriga.

Bobi Wine about This Tax Must go

Bobi Wine agiye kuburanishwa

Jose Chameleone, inshuti y’akadasohoka ya Perezida Museveni yanditse ibaruwa ifunguye asabira imbabazi Bobi Wine umuryango we uvuga ko kugeza ubu batazi aho abarizwa. Bongeraho ko na telephone akoresha itari ku murongo. Ku bijyanye n’uko Bobi Wine yafatanywe imbunda umugore we avuga ko mu byo azi umugabo we atazi gukoresha imbunda.

Chameleone yateruye avuga ko ibyabereye Arua ku wa mbere w’iki cyumweru, abaturage bose biyumvisha ko ari uguteshuka kw’inzego z’umutekano. Ngo ibi byatumye imodoka za Museveni zangirika, ku buryo hari benshi batabyiyumvisha. Yagize ati:

Hari uwapfuye. Ni umunya-Uganda, umuvandimwe, inshuti, umuhanzi mugenzi wanjye, Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ndetse n’abandi bari kumwe bari ahantu hatazwi kugeza ubu. Nyakubahwa Kyagulanyi [Bobi Wine] buri gihe yahoze akorana nanjye ndetse n’abandi bose agamije ko Uganda yakwishyira ikizana ikareka gutegera amaboko abanyamahanga. Yaharaniye kwamamaza umuco wacu i mahanga abinyujije mu bihangano bye n’umuziki yirunduriyemo. Bobi Wine igihe cye cyose yakimaze akora byinshi mu buyobozi bituma hari abamufatiraho urugero. Nk’uko aba ari inzozi za buri muntu wese ukiri muto ushaka kuvamo umugabo nyawe, yagiye aca inzira yo guca bugufi n’ubwumvikane.

Nyakubahwa, umuvandimwe wacu, umwana wawe Bobi Wine ashobora kuba yaratatiriye/yaratanye igihango biturutse kuri bimwe mu bitekerezo bye. Icyo ni ikibazo koko. Nk’umukuru w’Igihugu utureberera, ni wowe ukwiriye kutubera urugero rwiza mu gutanga imbabazi no kwiyunga kandi ibi ni kimwe mu bibazo byugarije umuryango w’abanya-Uganda. Nta twe ntabwo turi abo kubabarirwa. Njyewe nk’umwana w’igihugu nshingiye ku kirango cyacu “Ku bw’Imana n’igihugu cyanjye”. N’icyubahiro cyinshi ndakwingize Perezida ugaragaze umutima wa kimuntu utange imbabazi muri ibi bihe. Twese twakosa ariko icya mbere ni ukubabarirwa. Nyakubahwa, Perezida, uri papa, umubyeyi kandi ni wowe ubabarira.

bobi

Ibaruwa ifunguye Chameleone yandikiye Perezida Museveni

Imbunda n'amasasu bivugwa ko byafatanywe Bobi Wine n'abambari be






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND