Umuhanzi w’umugande Dr Jose Chameleone uje kwizihiriza isabukuru y’amavuko i Kigali yakiranywe urugwiro ku kibuga cy’indege i Kanombe n’abakobwa beza bamuhaye indabo mu rwego rwo kumuha ikaze muri Kigali.
Uyu mugabo aje i Kigali mu rugendo rw’iminsi itatu aho ku ikubitiro aje kwizihiza isabukuru y'amavuko afite ndetse akaba yifuje kuyikorera mu Rwanda. Icya kabiri kizanye Chameleone muri Kigali ni ukumurika ku mugaragaro amashusho y’indirimbo “Agatako” yakoranye na Dj Pius, mbere gato y’iki gikorwa ariko uyu mugabo yifuje kuzakorana umuganda rusange n’abanyarwanda.
Ubwo yageraga i Kigali Jose Chameleone usibye abakobwa beza bamuhaye indabo, hari kandi na Dj Pius bakoranye indirimbo"Agatako" wari waje kwakira uyu muhanzi wamamaye ku mugabane wa Afurika.
Aba bakobwa mbere yuko Chameleone aza bifotozanyije na Dj Pius
Igitaramo cya mbere cyo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Jose Chameleone kirabera Club +250 kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Mata 2016, naho ikindi gitaramo kizabera The Mirror Hotel kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Mata 2016.
Reba andi mafoto:
Chameleone akiza yakiriwe na Dj Pius
Chameleone hagati y'abakobwa bamwakirije indabo
Chameleone akigera kuri Hotel The Mirror ahazabera igitaramo cye yahafashe ifoto
Chameleone na Dj Pius
Charly nawe ari mubaje kwakira Chameleone
TANGA IGITECYEREZO