RFL
Kigali

Chameleone na Dj Pius bashimishije abitabiriye igitaramo cyabo, Charly na Nina, Jody kimwe na Farious ntibaririmbira abafana

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/05/2016 7:25
1


Ibi byabaye mu gitaramo cyari gifite intego yo kumurika amashusho y’indirimbo “Agatako” ya Dj Pius na Jose Chameleone. Igitaramo cyabereye The Mirror kuri uyu wa 1 Gicurasi 2016. Ni igitaramo cyitabiriwe cyane abantu bashimishwa na Chameleone ndetse na Dj Pius babataramiye ariko nanone bababazwa nabatabataramiye bari babiteguye.



Urupapuro rwamamaza igitaramo hagaragaragaho abahanzi nka Charly na Nina, Farious, ndetse na Jody aba bose batigeze baririmbira abakunzi babo ku mpamvu zitaramenyekana mu gihe umunyamakuru wa inyarwanda yiboneye n’amaso ye Charly na Nina kimwe na Jody binjira ahabereye igitaramo bikarangira bataririmbye ku mpamvu zitasobanuwe.

Nubwo gusa aba bataririmbye abafana benshi bari buzuye akabyiniro ko kuri iyi Hotel kuburyo bukabije bashimishijwe no gutaramirwa na Dr Jose Chameleone yewe nanone na Dj Pius, by’umwihariko abafana ba muzika bagaragaje ibyishimo batewe n’amashusho y’indirimbo “Agatako” babonyeho bwa mbere dore ko itaranasohoka.

ChameleoneChameleone yashimishije abafana be abacurangira Guitar

Umunyamakuru wa inyarwanda.com yashatse kumenya impamvu aba bahanzi bataririmbye gusa ntibyamukundiye kubona aya makuru kuko abantu bose bagombaga gusubiza iki kibazo batangazaga ko bahuze cyane.

Iki ni igitaramo cya 2 Chameleone akoreye I Kigali bamurika amashusho y’indirimbo “Agatako” nyuma y’uko  kuri uyu wa 30 Mata 2016 yari yataramiye abantu I Kigali bakanasangiraibirori by’ isabukuru ye y’amavuko.

Reba andi mafoto:

ChameleoneYageze aho ibyo gucuranga abirekera abacuranzi we araririmba

ChameleoneNubwo igitaramo cyakerereweho hafi amasaha 3 abafana ntibacitse intege bari bacyuzuye akabyiniro

Chameleone

ChameleoneBishimiye ku buryo bukomeye Chameleone

ChameleoneDj Pius na Chameleone baririmbanye "Agatako"

ChameleoneChameleonePius yashimiye byimazeyo abafana bihanganiye gukerererwa kw'igitaramo ndetse anabashimira uburyo bamugaragarije urugwiro kurubyiniro


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Baje burumba no kurumbya





Inyarwanda BACKGROUND