Ibi byabaye mu gitaramo cyari gifite intego yo kumurika amashusho y’indirimbo “Agatako” ya Dj Pius na Jose Chameleone. Igitaramo cyabereye The Mirror kuri uyu wa 1 Gicurasi 2016. Ni igitaramo cyitabiriwe cyane abantu bashimishwa na Chameleone ndetse na Dj Pius babataramiye ariko nanone bababazwa nabatabataramiye bari babiteguye.
Urupapuro rwamamaza igitaramo hagaragaragaho abahanzi nka Charly na Nina, Farious, ndetse na Jody aba bose batigeze baririmbira abakunzi babo ku mpamvu zitaramenyekana mu gihe umunyamakuru wa inyarwanda yiboneye n’amaso ye Charly na Nina kimwe na Jody binjira ahabereye igitaramo bikarangira bataririmbye ku mpamvu zitasobanuwe.
Nubwo gusa aba bataririmbye abafana benshi bari buzuye akabyiniro ko kuri iyi Hotel kuburyo bukabije bashimishijwe no gutaramirwa na Dr Jose Chameleone yewe nanone na Dj Pius, by’umwihariko abafana ba muzika bagaragaje ibyishimo batewe n’amashusho y’indirimbo “Agatako” babonyeho bwa mbere dore ko itaranasohoka.
Chameleone yashimishije abafana be abacurangira Guitar
Umunyamakuru wa inyarwanda.com yashatse kumenya impamvu aba bahanzi bataririmbye gusa ntibyamukundiye kubona aya makuru kuko abantu bose bagombaga gusubiza iki kibazo batangazaga ko bahuze cyane.
Iki ni igitaramo cya 2 Chameleone akoreye I Kigali bamurika amashusho y’indirimbo “Agatako” nyuma y’uko kuri uyu wa 30 Mata 2016 yari yataramiye abantu I Kigali bakanasangiraibirori by’ isabukuru ye y’amavuko.
Reba andi mafoto:
Yageze aho ibyo gucuranga abirekera abacuranzi we araririmba
Nubwo igitaramo cyakerereweho hafi amasaha 3 abafana ntibacitse intege bari bacyuzuye akabyiniro
Bishimiye ku buryo bukomeye Chameleone
Dj Pius na Chameleone baririmbanye "Agatako"
Pius yashimiye byimazeyo abafana bihanganiye gukerererwa kw'igitaramo ndetse anabashimira uburyo bamugaragarije urugwiro kurubyiniro
TANGA IGITECYEREZO