RFL
Kigali

Cece Sagini waje gutaramira i Kigali, yitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru aherekejwe n’umukunzi we –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/05/2017 20:04
0


Umuhanzikazi Cece Sagini ugiye gutaramira i Kigali mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2017 yagombaga kugirana ikiganiro n’abanyamakuru, icyakora uyu munyakenyakazi ubwo yahingukaga muri iki kiganiro yari agaragiwe n’umusore bakundana ubona ari we uri kumufata amafoto n'amashusho.



Muri iki kiganiro n'abanyamakuru Cece Sagini yatangaje ko yishimiye kuba ari mu Rwanda atangaza ko byamutunguye kumva ahamagawe ngo azaze kuririmbira abanyarwanda ariko nanone atangaza ko yiteguye gukora ibishoboka byose ngo ashimishe abafana b’umuziki bazaza mu gitaramo cye. Uyu muhanzikazi kandi yatangaje ko yakunze igihugu cy’u Rwanda kubera ukuntu gisa neza, umuyaga waho n'ibindi byinshi yatangaje muri iki kiganiro.

Jazz JunctionAbanyamakuru mu kiganiro n'abazataramira abantu muri Jazz JunctionJazz JunctionCece Sagini aganira n'abanyamakuru

Ubwo ikiganiro cyageraga hagati uyu mukobwa yabajijwe iby’umusore bazanye winjiye amufotora maze atangaza ko ari umukunzi we bitegura no kurushinga, uyu musore witwa Victor Peace wari usanzwe ari umufotozi yambitse impeta uyu muhanzikazi mu Ugushyingo 2016, kuri ubu aba bitegura kurushinga bakaba banazanye i Kigali aho uyu musore yaherekeje umukunzi we mu gitaramo agomba gukora kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2017.

Usibye uyu munyakenyakazi wari muri iki kiganiro n'abanyamakuru ariko hari kandi Nubian Gypsies itsinda rizwi muri muzika nyarwanda, aba bose bakaba babwiye abanyamakuru ko biteguye gushimisha abazitabira igitaramo bazakorera muri Kigali Serena Hotel kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2017 cya Jazz Junction. Kwinjira muri iki gitaramo bikaba ari 10,000frw mu myanya isanzwe, 20,000frw mu myanya y’icyubahiro na 160,000frw mu myanya y’icyubahiro cy’ikirenga.

Jazz JunctionVictor Peace umukunzi wa Cece Sagini yari yicaye imbere mu kiganiro n'abanyamakuruJazz JunctionAbazasusurutsa abantu muri Jazz Junction nyuma y'ikiganiro n'abanyamakuru

Uyu muhanzi Cece Sagini, w’imyaka 25, watumiwe nk’umuhanzi mukuru mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction uretse indirimbo Ensobosobo anazwi mu zindi ndirimbo yahimbye zirimo nka 9 To 5, Feel It, I’m A Doer (yakoranye na Octopizzo), Appointment (yakoranye na Jimmy Gait), Sio Mwisho n’izindi.

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND