RFL
Kigali

Cassandra yashyize hanze indirimbo 'Saa sita' ahuriyemo na Ama G The Black -YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/10/2018 14:39
0


Cassandra ni izina rishya mu matwi ya benshi mu bakunzi ba muzika y'u Rwanda. Uyu mukobwa winjiye mu muziki muri uyu mwaka wa 2018 yasanze icyuho cy'abahanzikazi bakora injyana ya Hip Hop byatumye ubwo yahingukaga yarakiriwe neza n'abakunzi ba muzika y'u Rwanda. Kuri ubu Cassandra yashyize hanze indirimbo ye nshya na Ama G.



Iyi ndirimbo nshya ya Cassandra na Ama G The Black bayise 'Saa Sita', ikaba indirimbo ya gatatu uyu muhanzikazi ashyize hanze nyuma y'iyo yakoze mu minsi yashize yise 'Nkunda'. Iyi yari yagiye hanze ikurikira indirimbo yari yakoranye na Mukadaff bise 'Nturi my type'. Izi ndirimbo zatumye uyu mukobwa atangira kumenyekana mu ruhando rw'abahanzi ba muzika y'u Rwanda.

Cassandra

Cassandra

Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo 'Saa sita' yakoranye na Ama G The Black, yadutangarije ko yahisemo uyu muraperi kuko abona ari we wari kumufasha gukora indirimbo ye uko yabishakaga. Usibye ibi ariko kandi uyu muhanzikazi ashimira Ama G The Black ubushake yagize bwo kumufasha muri iyi ndirimbo yabo nshya. Cassandra yabwiye Inyarwanda.com ko amashusho y'iyi ndirimbo bagiye gutangira kuyakoraho ku buryo ajya hanze mu minsi ya vuba.

UMVA HANO INDIRIMBO 'SAA SITA' YA CASSANDRA NA AMA G THE BLACK






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND