RFL
Kigali

Cassandra na Mukadaff bashyize hanze indirimbo ‘Nturi my type’ nyuma yuko Oda Paccy yanze kuyiririmbamo –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/06/2018 15:21
1


Cassandra ni umuhanzikazi uririmba injyana ya Hip Hop ugishaka uko yazamuka. Muri iyi minsi ari gukora cyane. Kuri ubu yashyize hanze indirimbo ye nshya ahuriyemo na Mukadaff. Ni indirimbo yagiye hanze ubusanzwe ikaba yari igenewe Oda Paccy na Mukadaff icyakora kuko Paccy yanze kuyiririmbamo yasimbujwe Cassandra.



Amakuru y'uko Oda Paccy yasimbujwe Cassandra muri iyi ndirimbo ahuriyemo na Mukadaff Inyarwanda.com iyakesha uwitwa No Stress umujyanama wa Mukadaff ndetse na No Stress Music. Aganira na Inyarwanda.com yagize ati:”Urumva Mukadaff yanditse indirimbo yose twegera Oda Paccy kugira ngo ayiririmbemo, nyuma yo kumwegera uyu yakunze kubura yanaboneka tukabona adafite gahunda ko twakorana indirimbo bityo turamureka.”

Nyuma yo kureka Oda Paccy, No Stress yatangarije Inyarwanda ko baje kumvisha Cassandra iyi ndirimbo nuko ahita yemera ko bayikorana ndetse ayigiramo uruhare runini ku buryo yaba iye. Uku ni ko Cassandra yinjiye muri iyi ndirimbo binarangira ibaye iye bwite ayikorana na Mukadaff. Ubwo Inyarwanda.com twaganiraga na Cassandra yatangaje ko ibya Oda Paccy babimubwiye ariko ko byararangiye, nawe agasanga nta n'ikibazo biteye cyane ko niba nta mwanya Paccy yari afite nyine ubwo nta kundi.

mukadaffCassandra wasimbuye Oda Paccy muri iyi ndirimbo

Cassandra yagize ati”Indirimbo nyine ubwo ntibyakunze ko Oda Paccy ajyamo njye sinzi uko byanagenze gusa narabyiumvise ko yagombaga kuyiririmbamo ntibikunde ariko na none wasanga nyine ubwo ryari igeno ryanjye, icyo nzi cyo indirimbo twarayikoze na Mukadaff kandi nibaza ko atari indirimbo mbi.” Uyu muhanzikazi yahise kandi atangariza umunyamakuru ko bagiye gutangira gufata amashusho y’iyi ndirimbo ku buryo mu minsi ya vuba baba bashyize hanze amashusho yayo.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA 'NTURI MY TYPE' YA CASSANDRA NA MUKADAFF 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Blaise5 years ago
    Uhhhhmm encore gushishura Kaaris Tchoin tchoin......





Inyarwanda BACKGROUND