RFL
Kigali

Cassandra na Mukadaff bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Nturi my type’-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/06/2018 18:09
0


Cassandra ni umuhanzikazi uririmba injyana ya Hip Hop ugishaka uko yazamuka. Muri iyi minsi ari gukora cyane. Kuri ubu yashyize hanze amashusho y’ indirimbo nshya ahuriyemo na Mukadaff. Ni indirimbo yagiye hanze ubusanzwe ikaba yari igenewe Oda Paccy na Mukadaff icyakora kuko Paccy yanze kuyiririmbamo yasimbujwe Cassandra.



Amakuru y'uko Oda Paccy yasimbujwe Cassandra muri iyi ndirimbo ahuriyemo na Mukadaff Inyarwanda.com iyakesha uwitwa No Stress umujyanama wa Mukadaff ndetse na No Stress Music. Aganira na Inyarwanda.com yagize ati:”Urumva Mukadaff yanditse indirimbo yose twegera Oda Paccy kugira ngo ayiririmbemo, nyuma yo kumwegera uyu yakunze kubura yanaboneka tukabona adafite gahunda ko twakorana indirimbo bityo turamureka.”

mukadaff

Cassandra umuhanzikazi mushya mu muziki ariko ugaragaza ubushobozi

Cassandra yagize ati”Indirimbo nyine ubwo ntibyakunze ko Oda Paccy ajyamo njye sinzi uko byanagenze gusa narabyumvise ko yagombaga kuyiririmbamo ntibikunde ariko na none wasanga nyine ubwo ryari igeno ryanjye, icyo nzi cyo indirimbo twarayikoze na Mukadaff kandi nibaza ko atari indirimbo mbi.” Kuri ubu rero nyuma y’icyumweru kimwe gusa iyi ndirimbo igiye hanze hamaze gukorwa amashusho yayo ari no hanze. Amashusho y’iyi ndirimbo akaba yarafashwe akanatunganywa na AB Godwin.

REBA HANO AMASHSUHO Y'IYI NDIRIMBO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND