RFL
Kigali

Cassa na Ganza bashyize hanze umusaruro wavuye mu bufatanye bwabo – VIDEO NSHYA

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:2/10/2015 15:09
4


Umuhanzi Cassa wahoze uzwi cyane ku izina rya Daddy Cassanova ubwo yari agikorera ibikorwa bye bya muzika mu Rwanda mbere y’uko yerekeza muri Canada ari naho atuye kugeza ubu, kuri ubu yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ‘ Ndakwikundira’ avuga ko ari impano yahaye abakunzi be bari bakumbuye indirimbo ye bwite y’ikinyarwanda.



Ni indirimbo igaragaramo cyane Ganza, umwe mu basore nawe wamenyekanye cyane mu Rwanda nk’umubyinnyi ukomeye, dore ko afatanije na Cassa batangiranye itsinda ryamenyekanye cyane mu kubyina rya Cool family mbere y’uko risenyuka hakavamo Fantoms crew, Cassa yaje gukomerezamo, hamwe na Sick City yahise itangizwa na Ganza mbere y’uko nawe yerekeza ku mugabane wa Amerika.

Ganza

Ganza

Uretse kuba Ganza agaragara cyane afasha Cassa mu bijyanye na Choreography(imibyinire), uyu musore usigaye unatunganya ibijyanye n’amashusho, ni nawe wayoboye ifatwa ry’aya mashusho ndetse aranayatunganya afatanije n’undi musore w’umunyarwanda nawe ukora ibijyanye na film witwa Shax Inno.

Reba hano amashusho y'indirimbo 'Ndakwikundira'

Mu kiganiro na Cassa wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Ohh, Ihorere, Imyaka itatu n’izindi, akaba yadutangarije ko yakoze iyi ndirimbo y’urukundo nyuma yo kubisabwa cyane n’abakunzi be gusa video ikaba yari yaratinze kubera ibibazo tekinike byari byabanje kubaho amashusho arabura ariko ku bw’amahire aza kuboneka.

Cassa ati “ Indirimbo yo nayikoze kuko aba fans benshi bakomeje kumbaza igihe nzongera kuririmba indirimbo y’urukundo y’ikinyarwanda, nibwo nanditse iyi ng’iyi ‘Ndakwikundira’. Gukorana na Ganza byari byoroshye cyaaaane kuko turaziranye kuva cyera wasangaga kuri inspirations duhuza cyane. Turapanga no gukorana izindi zizasohoka mugihe kizaza”

Cassa

Cassa ubu afite band imufasha gucuranga muri Canada

Akomeza agira ati “ Video ya Ndakwikundira twayikoze hashize imyaka 2yose, twayi shootinze Orlando Florida, iminsi 3. Ariko Ganza aza kugira ikibazo computer ye yagize software upgrade isiba computer yose, ubwo project ya video tirayihorera. Nyuma ejo bundi nibwo yaje kugwa Ku mashusho hose twafashe azisanze kuri external drive ye.”

Cassa yaboneyeho gutangariza abakunzi be ko imyenda ya kinyafurika yambaye muri iyi ndirimbo yayibonye ayikesha aba designer babiri ba banyarwanda, Francis Iranguha (zahabu) na Dely (Seka design).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bob8 years ago
    Warayobye man...niba ari na man rero
  • yebabawe8 years ago
    cassa what happened to u bro, ko waruzi kujyana na beat iyiyo unkoreye ibiki koko contretemps ziraha ziteye ubwoba kbsa kora remix na video ntiri kurwego tujyezeho kbsa
  • the henter 8 years ago
    AM DISAPPOINTED... NDABONA URI GUSUBIRA INYUMA.
  • kingggg8 years ago
    mixage ntishyitse na melody ntiryoshye nubwo ugira ijwi ryiza





Inyarwanda BACKGROUND