Uwimana Basile ni umwe mu banyamakuru bakomeye kuri Televiziyo y’u Rwanda. Uyu munyamakuru uzwi cyane mu kiganiro cya mu gitondo bise ‘Waramutse Rwanda’ aherutse gutangaza igihe azakorera ubukwe na Carine Umutoni bamaze igihe bari mu rukundo. Uyu mukobwa yamaze gukorerwa ibirori bya Bridal Shower.
Basile Uwimana ni umwe mu banyamakuru usibye kuba akora ikiganiro cya Waramutse Rwanda gikunzwe n'abatari bake bakurikirana Televiziyo Rwanda. Ni umwe mu banyamakuru bakunze kandi kumvikana mu biganiro by’imyidagaduro muri iki kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru kimwe ariko nanone nuko ari umwe mu banyamakuru basoma amakuru kuri Televiziyo Rwanda bagezweho muri iyi minsi.
Uyu musore yari aherutse gutangaza amatariki y’ubukwe bwe na Carine Umutoni buzaba tariki 28 Nyakanga 2018 hakazaba umuhango wo gusaba no gukwa naho tariki 12 Kanama 2018 hakazaba imihango yo gusezerana imbere y’Imana n’amategeko nk'uko impapuro ziteguza ubu bukwe zamaze kugera hanze zibivuga.
Icyakora mu gihe bari gutegura ubukwe Carine Umutoni uzarushingana na Basile Uwimana we yakorewe ibirori byo kumusezeraho mu rungano rwe ndetse banamwifuriza kuzagira urugo rwiza ndetse banamugenera impano zirimo n’impamba azitwaza mu rugo rwe rushya. Nk'uko byagaragaye mu mafoto abari bitabiriye uyu muhango ni inshuti z’urungano rw’uyu mukobwa.
Carine Umutoni ugiye kurushinga na Basile UwimanaIbirori byo kwitegura ubukwe bwa Basile Uwimana na Carine Umutoni birarimbanyije
TANGA IGITECYEREZO