RFL
Kigali

Carine Umutoni witegura ubukwe n’umunyamakuru wa RBA Basile Uwimana yakorewe ibirori bya Bridal Shower-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/07/2018 12:59
4


Uwimana Basile ni umwe mu banyamakuru bakomeye kuri Televiziyo y’u Rwanda. Uyu munyamakuru uzwi cyane mu kiganiro cya mu gitondo bise ‘Waramutse Rwanda’ aherutse gutangaza igihe azakorera ubukwe na Carine Umutoni bamaze igihe bari mu rukundo. Uyu mukobwa yamaze gukorerwa ibirori bya Bridal Shower.



Basile Uwimana ni umwe mu banyamakuru usibye kuba akora ikiganiro cya Waramutse Rwanda gikunzwe n'abatari bake bakurikirana Televiziyo Rwanda. Ni umwe mu banyamakuru bakunze kandi kumvikana mu biganiro by’imyidagaduro muri iki kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru kimwe ariko nanone nuko ari umwe mu banyamakuru basoma amakuru kuri Televiziyo Rwanda bagezweho muri iyi minsi.

Uyu musore yari aherutse gutangaza amatariki y’ubukwe bwe na Carine Umutoni buzaba tariki 28 Nyakanga 2018 hakazaba umuhango wo gusaba no gukwa naho tariki 12 Kanama 2018 hakazaba imihango yo gusezerana imbere y’Imana n’amategeko nk'uko impapuro ziteguza ubu bukwe zamaze kugera hanze zibivuga.

Icyakora mu gihe bari gutegura ubukwe Carine Umutoni uzarushingana na Basile Uwimana we yakorewe ibirori byo kumusezeraho mu rungano rwe ndetse banamwifuriza kuzagira urugo rwiza ndetse banamugenera impano zirimo n’impamba azitwaza mu rugo rwe rushya. Nk'uko byagaragaye mu mafoto abari bitabiriye uyu muhango ni inshuti z’urungano rw’uyu mukobwa.

BasileCarine Umutoni ugiye kurushinga na Basile UwimanaBasileBasileBasileBasileIbirori byo kwitegura ubukwe bwa Basile Uwimana na Carine Umutoni birarimbanyije






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jahsbsnjsjs5 years ago
    aliko ibi bintu ngo bridal bisigaye biteye isesemi
  • maniraguha fabien5 years ago
    barakwiranye kabsa
  • 5 years ago
    imihondo iri murubyiruko nzaba ndora
  • nitwa fanny5 years ago
    Uwimana nimuaore witondape. Mutoni aratomboyepe.





Inyarwanda BACKGROUND